Mu Rwanda ubuhinzi bw’indabo bukomeje gutera imbere ndetse kuri ubu ziri mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga .
Imibare itangwa n’kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) , yo mu mwaka ushize wa 2024-2025, igaragaza ko indabo zoherejwe mu mahanga zingana na toni 748.
NAEB ivuga ko mu cyumweru gishize cyo kuva tariki ya 2-6 Gashyantare 2026, u Rwanda rwohereje toni 59 , zinjirije u Rwanda amadolari 614,925$.
Mu Murenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza, kuri ubu ho hahingwa indabo za ’Marigold’ zoherezwa mu mahanga ku buso bwa hegitare 53.
Bamwe bazitunganyamo imiti, abandi bakazikoresha bongera ibinyabutabire mu biryo by’inkoko bituma hirema umuhondo w’igi.
Marigold ni indabo zikomoka muri Mexique, zamamaye ku Isi yose. Zizwi cyane kandi mu Buhinde kuko ari bwo bukunze kuzitunganyamo imiti y’amaso n’izindi ndwara.
Abaturage bo mu bwoko bwa Aztecs muri Mexique nibo ba mbere bazikoresheje mu mishinga y’ubuvuzi, mu migenzo ya gicuti, no mu birori byo kwibuka abapfuye (Día de los Muertos), umugenzo ukigirwa na n’ubu.
Izi ndabo zifite umwihariko mu buvuzi no mu bworozi bw’amatungo magufi , kuri ubu buhingwa mu Murenge wa Ndego, ahari icyanya cya hegitari 700 zihingwamo ibihingwa bitandukanye ndetse n’ubworozi.
Sosiyete ProDev Kayonza ni yo ikorera ubuhinzi muri iki cyanya, aho ibuhinga, ikazumisha, ikagemura ku ruganda , rukazisya, hakavamo ifu, ikoherezwa mu Buhinde no mu bihugu by’i Burayi.
Mutunzi Alex ureberera ubu buhinzi, yavuze ko ubuhinzi bw’indabo za Margold ari bushya ariko bizeye ko buzarushaho gutera imbere.
Ati ” Ubu Abanyarwanda n’abandi bahinzi muri rusange, iyo ari ikintu gitanga amafaranga ntabwo bita ngo ni ikintu gishyashya. “
Akomeza ati ” Ubuhinzi bw’indabo bwateye imbere ahandi, aha icyaburaga ni ukugira ngo bubanze bumenyekane ari nacyo turi gukora. “
Mutunzi yavuze ko ProDev yatangiye kwigisha abaturage guhinga izi ndabo, abazejeje bakazibagurira. Yagaragaje ko ari ibintu byiza byabafasha kwiteza imbere kuko isoko rihoraho ryazo rihari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana FRED , avuga ko ubu buhinzi bugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Ati ” Indabo ntabwo ari ahantu hose hari umushinga , mu Rwanda hari isoko ariko no hanze hari isoko. Mu karere kacu ka Ndego, abagiramo uruhare mu guhinga, mu gusarura , ubona ko bahembwa kandi ubona ko bafite ubuzima bwiza. ukabona ko nabo bagenda babyigiraho, kuko ubutaka burahari ukabona ko ubutaka buberanye na kiriya gihingwa cy’indabo.”
Ni uwuhe mwihariko w’indabo za marigold ?
Indabo za Marigold zikungahaye kuri Lutein , ibara ry’umuhondo. Izi ndabo iyo zumishijwe zikorwamo ifu ivangwa mu biryo by’inkoko, bigatuma yirema umuhondo w’ijyi mwiza.
Amabara akurwa muri Marigold , akoreshwa mu nganda z’ibiribwa nk’ibisuguti, margarine, n’iminyobwa kugira ngo bihabwe ibara ry’umuhondo rya kamere.
Usibye ibyo, Lutein ikurwa mu ndabo za Marigold, ikorwamo ibinini bifasha amaso kureba neza no kunganira abageze mu zabukure.
Imibare ya NAEB yerekana ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kweza no gutunganya toni z’izi ndabo zibarirwa hagati ya toni 500 na 1,500 ku mwaka, bitewe n’igihe n’ubuso buhinze.
Ni mu gihe agaciro k’izi ndabyo mu buryo bw’ifu kagiye kazamuka, aho kageze kuri miliyoni zirenga $1.5 .










