Canal+ yatanze Mitiweli ku batishiboye 884, ubwo bari bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni igikorwa cyabaye ku wa gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, CANAL+ Rwanda yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro n’izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Gahanga.
Muri uyu muganda hatewe ibiti 10,000 bigamije kurengera ibidukikije, by’umwihariko bigendanye na gahunda umujyi wa Kigali watangije yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu bizaba byagezweho mu myaka itanu iri imbere.
Muri iki gikorwa Canal+ imaze kumenyerwa mu buryo bwo gucuruza amashusho ya televiziyo, yaboneyeho gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli) ku batishoboye 884, mu rwego rwo gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi mike Canal+ ifunguye ishami rishya i Nyabugogo mu kwegereza ibikorwa byabo Abanyarwanda bose, ryaje risanga iriri i Remera na Kicukiro.








