MONUSCO yatanze ubufasha mu kugenzura agahenge mu burasirazuba bwa RDC

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahaye ibikoresho urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM+), mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rwiteze kungukira mu bufatanye n’ikigo cy’Abarabu gifite imari irenga miliyari $6000

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) rirateganya kwagura amahirwe y’ishoramari binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari byo mu bihugu by’Abarabu bikoresha uburyo bwa Islamic Finance, urwego rw’imari rufite agaciro gasaga miliyari 6,000 z’amadolari ya Amerika ku rwego rw’Isi. Ubu buryo bw’imari bukoresha amahame ashingiye ku gusangira inyungu n’igihombo hagati y’utanga igishoro n’ushora imari, bitandukanye n’imikorere isanzwe […]

U Rwanda rugiye kongera bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko leta iriguteganya ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2026 urangira u Rwanda ruzaba rwarongeye bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda mu rwego gukomeza ingamba Leta yafashe zigamije koroshya ingendo no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ese koko umuntu uri kurota avugisha ukuri? 

Hari abantu benshi usanga mu gihe basinziriye bavuga amagambo, amazina y’abantu n’ahantu, indimi zumvikana n’izitumvikana, indirimbo, guseka cyangwa bakamera nk’abari mu biganiro byimbitse ku buryo ubavugisha bakagusubiza.