Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yaganirije urubyiruko rwitabiriye Icyiciro cya 15 cya Itorero Indangamirwa, abibutsa uruhare rukomeye bafite mu gukumira no kwirinda ibyaha.
CG Felix Namuhoranye yasuye Indangamirwa ziri mu itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ku wa gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025.
Mu kiganiro n’uru rubyiruko yagaragaje ko arirwo rukunze kugaragara mu byaha kurusha abakuze, ndetse ko ari ngombwa kwishakamo ibisubizo binyuze mu kuba mu bikorwa bibafitiye umumaro.
Yabasabye guhitamo inshuti zingirakamaro, kwitabira ibikorwa bibafitiye akamaro nk’imikino, ubuhanzi, amatsinda y’urubyiruko n’ibindi bifite umumaro.
Yanashimangiye ko kugisha inama abakuru no kwitabira gahunda za Leta zihuza abaturage ari ingenzi.
Abibutsa ko ahazaza habo ari amahitamo yabo, bityo gukoresha neza igihe aribo bizagirira akamaro.
Itorero Indangamirwa ni urubuga aho urubyiruko ruhabwa inyigisho zigamije kurwubakamo indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima no kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino.










