Ubuyobozi bwa Cholare de Kigali bwararikiye abakunzi bayo gukomeza kugura ku bwinshi amatike y’igitaramo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols’, basobanura ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko indirimbo zizaririmbwa zagizwemo uruhare 70% n’abakunzi babo.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena, tariki ya 22 Ukuboza 2024, kimaze imyaka 11 gikorwa ku cyumweru kibanziriza Noheri, aho gifasha abantu gusoza umwaka mu mwuka.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa Cholare de Kigali bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024, bagaragaje umwihariko uzagaragara mu gitaramo cya ‘Christmas Carols’, cy’uyu mwaka.
Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko muri uyu mwaka bateguye igitaramo kidasanzwe, aho indirimbo bazaririmba bazihitiwemo n’abakunzi babo, ndetse bageze ku kigero cya 70% bazikoraho.
Ati” Uyu mwaka by’umwihariko twahaye urubuga abakunzi bacu, guhera mu kwa kabiri batwandikira indirimbo bashaka, kera bajyaga bahitamo izo twaririmbyeho, ubungubu batwandikira izo bumva bashaka tutigeze tunaririmba, izo ndirimbo zigeze hafi muri 70% zizo tuzaririmba ubungubu.”
Yakomeje agaragaza ko buri uko umwaka utashye hakaza undi bakora impinduka mu micurangire n’imiririmbere, bikarushaho kunozwa no kuryohera abitabira iki gitaramo, ndetse by’umwihariko uyu mwaka imicurangire yiyongereye kurusha imiririmbire.
Visi- Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yashimangiye ko igitaramo cya Christmas Carols kitagamije ahanini gucuruza ahubwo ari uburyo bwo gushyira mu ngiro umurimo bashinzwe wo kugeza ibyishimo ku bantu binyuze mu gutanga ubutumwa.
Ati” Amafaranga yaba menshi yaba make inyungu ya mbere ni uko Abakristu baba bishimye. Twabafashije kugira Noheli nziza, twabafashije gusoza umwaka neza.”
Ubuyobozi bw’iyi cholare bwagaragaje ko iki gitaramo kigenda cyaguka buri mwaka, aho cyatangiye kibera muri Serena Hotel, umubare wabacyitabira ukomeza kwiyongera bajya muri Camp Kigali, kuri ubu bari gukorera muri BK Arena.







