sangiza abandi

Christa Umuhoza yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Imbuto Foundation

sangiza abandi

Christa Umuhoza yagizwe umuyobozi mushya Wungirije wa Imbuto Foundation asimbuye Geraldine Umutesi wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2017.

Imbuto Foundation ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko bishimiye kwakira Christa Umuhoza ndetse bamwitezeho umusaruro mu kongerera urubyiruko n’abagore amahirwe binyuze mu burezi bunoze.

Ati” Twishimiye kwakira Christa Umuhoza nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije. Azanye imikorere itanga umusaruro, ihuriza hamwe icyerekezo n’ubunyamwuga mu mikorere, hagamijwe guteza imbere amahirwe y’urubyiruko, abagore n’umuryango muri rusanjye binyuze mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga n’uburezi.”

Uyu muryango waboneyeho no gushimira Geraldine Umutesi washoje inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation nyuma y’imyaka umunani.

Ati” Tuboneyeho umwanya wo gusezera ku wari Umuyobozi Mukuru wungirije, wagaragaje ubuyobozi bw’indashyikirwa n’umurava udasanzwe. Ubwitange bwe bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere no guha imbaraga abanyamuryango ba Imbuto Foundation.

Turamushimira byimazeyo ku musanzu we w’ingenzi kandi tumwifurije amahirwe masa mu rugendo rushya atangiye.”

Imbuto Foundation yashinzwe mu 2001 na Madamu Jeannette Kagame, itangirana na gahunda ya PACFA yo kurwanya SIDA no gufasha imiryango, mbere yo kwagurira ibikorwa byayo mu burezi.

Geraldine Umutesi washoje inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation

Photos:

[fluentform id="3"]