sangiza abandi

Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bari mu myiteguro y’ubukwe

sangiza abandi

Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bari mu myiteguro yo kurushinga nyuma y’igihe kitari gito bakundana mu ibanga.

Nubwo umubano wabo utigeze ushyirwa ahabona ku mbuga nkoranyambaga, mu mpera z’icyumweru gishize, Chryso yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Sharon, ashyiraho amagambo agira ati “Itariki ya 21 Kamena yari umunsi w’agaciro gakomeye cyane.”

Sharon na we yashyize hanze amashusho ari kumwe n’abo mu muryango we, biganjemo abakuru, yambaye imikenyero y’ibara ry’umuhondo, yandikaho amagambo agira ati “Dufite ubukwe.”

Amakuru Umunota wamenye ni uko aya mafoto yari ay’umunsi wo gufata irembo ndetse imiryango yombi yamaze gutangira guhura no gutegura imihango y’ubukwe.

Nubwo amatariki y’ubukwe ataratangazwa, amakuru avuga ko ubu bukwe bushobora kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.

Chryso na Sharon bagiye bahurira mu ndirimbo zo Kuramya no guhimbaza Imana ndetse hari n’indirimbo baherutse gusubiranamo bise “Yanyishyuriye”.

Screenshot

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]