sangiza abandi

Cricket: U Rwanda rwatsinze Kenya mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

sangiza abandi

Ku cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2024, I Gahanga habereye umukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abakobwa bataregeje imyaka 19 muri Cricket, aho u Rwanda rwatsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 58.

Muri uyu mukino, igice cya mbere cyaragiye u Rwanda ruyoboye ku manota 95 mu dupira 120, ariko abakinnyi umunani barwo bakuwemo n’aba Kenya.

Igice cya kabiri niho Kenya yarikuvana amanota ariko abakinnyi b’u Rwanda bababera ibambakuko nyuma y’udupira 79 u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi 10 ba Kenya, mu gihe bagombaga gushyiraho amanota 37 gusa kugirango batsinde uyu mukino, ibi byatumye ikipe y’u Rwanda yegukana itsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 58.

Uwimana Ruth wakuyemo abakinnyi bane ba Kenya, ni we wabaye umukinnyi w’umukino. Ni mu gihe Niyomuhoza Shakila yatsinze amanota 29 muri uyu mukino.

Ikipe y’Igihugu iri mu Itsinda rimwe na Kenya, Namibia na Uganda, mu gihe Itsinda B ririmo Zimbabwe, Nigeria, Tanzania na Malawi.

Kuri uyu wa mbere ikipe y’igihugu yahuye and na Namibia isa saba n’iminota 50 (1h50) muri IPRC.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½, mu gihe umukino wa nyuma uzatanga ikipe ijya mu Gikombe cy’Isi cya 2025 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]