Denmark yafunguye ambasade yayo i Kigali nyuma y’igihe kinini itayigira mu Rwanda.
Ni umuhango wabaye ku 16 Gashyantare 2026, witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda , Amb Olivier Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yahaye ikaze Denmark kubwo kwagurira Dipolomasi yayo i Kkigali , anemeza ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana bya hafi n’icyo gihugu.
Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Nk’ubu U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije. Ni amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 21 Mutarama 2024.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.
Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.








