sangiza abandi

Dore abahanzi 10 baririmba ‘Hip Hop’Akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu.

sangiza abandi

Bijya bibaho ugasanga agace runaka kihariye impano nyinshi mu bintu runaka muri siporo,umuziki ,ubukorokori n’ibindi .

Ni ibisanzwe ko mu muco w’injyana ya’ HipHop’ buri gace kaba gafite abaraperi bakomeye bahaboneye izuba cyangwa se bahamenyekaniye bakahubakira izina bakaba   nk’ibiti by’inganzamarumbo.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abaraperi 10  bafite amazina azwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Akarere Ka Kicukiro  kahaye igihugu ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange.

1.Jaypolly

JayPolly ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu myaka ishize mbere yuko yitaba Imana

Tuyishime Joshua, wamenyekanye mu muziki nka Jaypolly, waje kwitaba Imana, yabonye izuba tariki  05 Nyakanga 1988, abyarwa na Se  NSABIMANA Pièrre na nyina MUKARUBAYIZA Marianne.

Uyu muraperi akaba  ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga riherereye igikondo mu mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe amashuri yisumbuye uyu munyabigwi yayize ku ishuri ry’isumbuye rya Kicukiro (Ecole Secondaire de Kicukiro – E.S.K ) akaba yarasoje amashuri yisumbuye muri 2008 aho yize ibijyanye n’ubugeni ( Arts Plastiques).

Jaypolly yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi muri 2004 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye .

Kuva icyo gihe  Imana yabimuhereyemo umugisha arakora, arakundwa, aramamara ndetse yubaka izina rye nk’umunyabigwi mu muziki nyarwanda.

JayPolly wakundaga kwiyita, ‘Kabaka Man’ akaba ari we muraperi uyoboye abandi bose kuri uru rutonde rw’abaraperi 10 b’intoranwa Akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu.

2. Bulldogg

BullDogg nawe akomoka muri Kicukiro

Ndayishimiye Malik Bertrand, uzwi nka BullDogg mu muziki nyarwanda  , yabonye izuba  tariki 16 Nzeri 1988 avukira i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali  gusa ababyeyi be baje kwimukira i kanombe mu Karere ka Kicukiro akiri muto.

Bulldogg  amashuri abanza  yayize ku ishuri rya Remera Catholic. Ni mu gihe amashuri yisumbuye yayize ku ishuri rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo,asoza amashuri yisumbuye muri 2007.

Uyu muraperi umaze imyaka igera kuri 20 mu ruganda rwa muzika nyarwanda nta muntu numwe ushidikanya ku mpano ye ihebuje  iyo bigeze muri Hiphop.

Uyu muhanzi yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda  abinyujije mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Umunsi w’imperuka, Customer Care, ibikundanye birajyana , Raporo , n’izindi nyinshi.

Ugendeye  ku nganzo ye, igikundiro agira muri rubanda, ubwamamare bwe ndetse n’ibindi byinshi, Bulldogg  akaba aza ku rutonde rw’abaraperi 10 b’indobanure Akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu

3. FIREMAN

Uwimana Francis Ivan Rashid Ronald niyo mazina ye nyakuri ariko azwi mu muziki nyarwanda ku izina Fireman Kibiriti cyangwa se God’s Son .

Uyu muraperi  yabonye izuba tariki  04 Mutarama 1989  avukira  mujyi wa Kigali,   mu bitaro bya CHUK.

Ubwo uyu muraperi yavukaga, habayeho ikibazo bamubyara,  abaganga bemezako hagati ye na mama we umwe wenyine ari we ugomba kubaho, maze Birangira Fireman ariwe ubayeho.

Ni mugihe  ku rundi  ruhande  Papa wa fireman  yitabye Imana mbere yuko uyu muraperi  avuka.

Uyu muraperi na we yakuriye mu rusisiro rwo munsi y’ikibuga cy’indege i Kanombe aho yari aturanye n’umuryango wo kwa  Bullogg.

Fireman kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2005 nta muntu numwe wigeze ashidikanya ku bushobozi bw’impano ye ndetse afite benshi bakunda inganzo ye biturutse ku ndirimbo ze nka ‘ Itangishaka, Ubuto Bwanjye, Ca inkoni izamba, Muzadukumbura, n’izindi nyinshi.

4 .Diplomate Noor Fassassi

Nshimiyimana Claude, wamamaye nka ‘Diplomate’ mu muziki nyarwanda, yabonye izuba tariki  11 Kanama 1987 avukira  mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba ariko afite imyaka itanu y’amavuko ababyeyi be baje kwimukira i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Aho i Gikondo niho Diplomate yakuriye ndetse  abazi ibarizo ryo kwa Carlos bavuga ko uyu muraperi   yari umwe mu bana  bari  bazi  gukora ama siporo.

Amashuri abanza Diplomate yayize ku ishuri ribanza rya Kicukiro ( Ecole Primaire de Kicukiro ) gusa nyuma yaho yaje kuhava akomereza amashuri abanza ku ishuri rya Camp Kigali,  akaba ari naho yasoreje amashuri abanza.

Nyuma yize amashuri yisumbuye ku ishuri rya Kagarama Secondary School, ari naho yarangirije amashuri yisumbuye  mu mwaka w’i 2008 mu ishami ry’ubumenyamuntu (Sciences Humaines).

Kuva yakwinjira mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2009, Diplomate yabashije guhamya neza izina rye mu mazina ya baraperi ba bahanga u Rwanda rwagize abinyujije mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Umucakara w’ibihe, Kure y’imbibi, ikaramu, Akotsi k’abatabazi, n’izindi nyinshi.


5.GREEN P

Undi muraperi w’izina riremereye dusanga kuri uru rutonde yitwa  Rukundo Elia, mu muziki akoresha Green P

Ayo mazina azwi n’abo bicaranye ku ntebe y’ishuri cyangwa se abarezi bamwigishije ku bigo bitandukanye yizeho birimo : Ecole Secondary de Kicukiro(E.S.K) ndetse  na Groupe Scolaire ADB Nyarutarama.

Abo mu muziki nyarwanda byumwihariko abakunda injyana ya HipHop bamuzi nka Green P, Innocent Person ,Mpoze Nzi cyangwa se Milly Bandana.

Uyu muraperi wavukiye ndetse agakurira i Gikondo mu karere ka Kicukiro aza kuri uru rutonde aho ari umwe mu baraperi bafite amazina azwi mu muziki Nyarwanda  Akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu .


6. Bushali

Jean Paul Bushayija, uzwi nka Bushali, kuri benshi  afatwa nk’umwami wa KinyaTrap mu Rwanda, Bushali  ni umwana w’iGikondo, o mu Karere ka Kicukiro.

Kuva yakwinjira mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2018 nta muntu numwe wigeze ashidikanya ku mpano ye.

Uyu muraperi akundwa n’abatari bacye binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo: Ku gasima, Tabati, Muruturuturu,n’izindi nyinshi.

7. Ish Kevin

Kevin Ishimwe, wamamaye nka Ish Kevin, uyu muraperi na we uri mu bagezweho mu Rwanda akora injyana  ya HipHop ariko byumwihariko yibanda cyane kuri Trap ndetse na Drill.

Ish Kevin ari mu baraperi bakomeye bakomoka mu Karere ka Kicukiro ndetse byumwihariko  na we akaba yarakuriye i Gikondo.

Ish Kevin yatangiye kumenyekana cyane mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2021 ubwo yakoraga indirimbo zirimo; Toto Mtoso, Amakosi, No Cap, n’izindi nyinshi.

8. Kenny Kshot

Rulisa Kenny niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko azwi cyane mu muziki nyarwanda ku izina rya Kenny Kshot,.

Uyu muraperi wabonye izuba mu mwaka wa 1999 impano ye mu bijyanye na HipHop ni umuriro wamwakiyemo kuva akiri umwana muto w’imyaka itandatu y’amavuko.

Kshot yinjiye mu muziki neza mu mwaka w’i 2017 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku ishuri rya Lycee De Kigali aho yize mu ishami ry’imibare,ubukungu ndetse n’ubumenyi bw’Isi. (MEG)

Uyu muraperi uvuka mu karere ka Kicukiro ari mu baraperi bagezweho mu muziki nyarwanda w’uyu munsi aho umubare munini w’abakunzi b’umuziki we ari urubyiruko.

Kenny Kshot akunzwe mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo : Ibitambo, Intare, Kantona, Brocode, n’izindi nyinshi.

9. Jay C

Muhire Jean Claude niyo mazina yiswe n’ababyeyi , Jay C kimwe na Fireman ndetse na Bulldogg bose bakuriye mu rusisiro rumwe rwo munsi y’icyibuga cy’indege i Kanombe ndetse kubera gukurira hamwe niho bose bakuye urukundo rw’injyana ya Hiphop.

Jay C yinjiye mu muziki nyarwanda mu mwaka w’i 2010 ahera ku ndirimbo ye isengesho ry’igisambo ndetse nyuma yaho yagiye akora izindi  ndirimbo  zigiye zitandukanye zirimo : Isugi, Santima, I’m Back, Tonight, Ntarirarenga , n’izindi nyinshi.

Uramutse uvuze ko Jay C ari umwe mu baraperi bashoboye Akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu ntabwo waba ubeshye.

10. Bably


Uyu ni umwe mu baraperi bakanyujijeho mu myaka yatambutse hano mu Rwanda, Bably impano ye muri Hiphop yayerekanye kuva akiri umwana muto mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya  Lycee De Kigali.

Uyu muraperi akaba ari umwe mu bahanzi beza ba Hiphop akarere ka Kicukiro kahaye Igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]