Dr. Aisa Kirabo Kacyira wayoboraga Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gutanga ubufasha muri Somalia (UNSOS), yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwa Dr. Kacyira yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025.
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yihanganishije umuryango wa Dr Kacyira, Abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange muri ibi bihe by’akababaro.
Dr. Kacyira ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere n’imiyoborere mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2003 na 2006, ndetse muri icyo gihe yagize uruhare rukomeye mu bikorwa birimo gushyiraho amategeko, imicungire y’ubutaka, kwita ku bidukikije n’ubukangurambaga mu baturage.
Mu myaka yakurikiyeho, yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011. Muri icyo gihe, Kigali yahawe igihembo cya ‘UN‑Habitat Scroll of Honour mu 2008’ gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ryawo ryita ku miturire n’iterambere ry’imijyi, UN‑Habitat.
Ni igihembo cyashimiraga Umujyi wa Kigali ko urangwa n’isuku, umutekano n’ibindi birimo kuba udafite ubukode buhenze ndetse n’ubushomeri buri hasi.
Mu 2011, yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aho yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’iterambere rirambye. Nyuma, yahawe inshingano nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Ishami rya Loni rishinzwe Imiturire (UN-HABITAT) kuva mu 2011 kugeza 2018.
Mu 2020, Dr. Kacyira yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, anahagararira igihugu mu bihugu by’ibituranyi birimo Bénin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.
Mu 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yamushyizeho kuyobora Ibiro bya Loni mu gutanga ubufasha muri Somalia (UNSOS).
Yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubworozi n’Ubukungu yakuye muri James Cook University yo muri Australia, n’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu buvuzi bw’amatungo yakuye muri Makerere University muri Uganda.
Dr Kacyira yari inararibonye mu bijyanye na dipolomasi, politiki, imiyoborere, iterambere n’ibikorwa by’ubutabazi haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.







