Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yahererekanyije ububasha na Dr. Ildephonse Musafiri, aheruka gusimbura ku nshingano.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ubuhinzi ku Kacyiru.
Tariki ya 18 Ukwakira, Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yagize Dr Marc Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Ildefonse Musafiri.
Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Amarushanwa n’Ubwiza bw’Ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).
Uyu muyobozi yayoboye RICA Dr Mark nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.







