Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuba mu mugambi wo kuyitegura hamwe n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Uyu mwanzuro watangajwe ku munsi wa nyuma w’iburanishwa ry’urubanza rwa Dr. Rwamucyo, wabaye ku wa gatatu, tariki ya 30 Ukwakira 2024, mbere yuko avuga ijambo rya nyuma ku rubanza yaregwagamo.
Dr. Eugène Rwamucyo yavuze ko nta muntu yishe, kandi ko aticishije abantu bari bakirimo umwuka.
Yongeyeho ko ibyobo byose yashyinguyemo abantu bizwi, kandi nta bindi azi, anemeza kandi ko ntacyo yamarira abantu babuze ababo.
Yarangije ijambo rye ashimira urukiko ko rwamuteze amatwi.
Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo ibyaha aregwa, rumukatira igifungo cy’imyaka 27, ndetse Polisi ihita imujyana aho agomba gufungirwa. Dr. Eugène Rwamucyo yabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, CUSP.
Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024, ashinjwa ibyaha birimo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha muri Jenoside hamwe n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Ibimenyetso by’ibyaha yaregwaga byakusanyirijwe mu hahoze ari Perefegitura ya Butare, aho Dr. Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abatangabuhamya babwiye urukiko ko Dr. Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu myobo imibiri y’Abatutsi bishwe n’abari bakiri bazima hifashishijwe imashini zikora imihanda.





