sangiza abandi

“Dusanga MTN yunama ku baturage”- Senateri Uwizeyimana abwira Minisitiri w’Intebe

sangiza abandi

Senateri Uwizeyimana Evode yasabye Minisitiri w’Intebe ko Guverinoma yakurikiranira hafi ikibazo cy’ibigo by’imari bishyiraho ikiguzi kiri hejuru cyo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, atunga agatoki MTN.

Yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo Abadepite n’abasenateri bagezwagaho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva  ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’Imari.

Senateri Uwizeyimana asanga ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga kuri terefoni kiri hejuru cyane aho, aho yatunze agatoki MTN avuga ko kuba umuntu wohereza amafaranga arenga ibihumbi 150 Frw akatwa 1500 Frw ari amafaranga menshi cyane ku buryo mu bikorwa (transactions) 10 yaba asohoye 15000 Frw.

Ati “Ayo mafaranga ni menshi. Dusanga MTN yunama ku baturage turagirango muzayiganirize cyangwa se mutubwira niba mubona iyo mitangire ya serivisi isobanutse.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko hazabaho  ibiganiro mu kureba uko iki kiguzi cyagabanuka ariko ko mu buryo guhangana ku iskoko, ibindi bigo bitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga nibikomeza gutanga iyo serviisi ku kiguzi gito, bizatuma abayitangaga kuri menshi nabo batangira kugabanya, bityo ikibazo kigakemuka.

Muri uyu mwaka wa 2026 kandi Guverinoma yashyizeho uburyo bushya bwo kwishyurana bwa eKash nk’umuyoboro uhuza ibigo by’imari, ugafasha guhererekanya amafaranga ku buryo bwihuse kandi ku mafaranga make atarenga FRW 20. 

Ni mu gihe amafaranga ashobora koherezwa cyangwa kwakirwa kuri buri gikorwa ashobora kugera kuri miliyoni 10. 

Ubu buryo bwagabanyije imbogamizi zaterwaga no kudahuza neza serivisi z’ibigo bitandukanye, binatuma kwishyurana birushaho kwihuta, koroha no kwizerwa. Abakoresha ubu buryo bwa eKash bakomeje kwiyongera, aho bavuye kuri 740,787 muri Kamena 2026 bagera kuri 1,971,522 mu mpera za Nyakanga 2026.

Kuva mu 2017 kugera mu 2025, umubare w’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga wariyongereye uva hafi kuri miliyoni 256 ugera kuri miliyari 3,1. 

Ni mu gihe agaciro k’amafaranga yahererekanyijwe nako kazamutse. Kavuye kuri miliyari ibihumbi 2,9 z’Amafaranga y’u Rwanda kagera kuri miliyari ibihumbi 85,5.

Photos:

[fluentform id="3"]