Ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ rwatangiye kumva ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iregamo u Rwanda.
RDC yareze u Rwanda kugira uruhare mu mutekano muke uri mu burasirazuba bw’iki gihugu no kuvogera ubusugire bwacyo n’ibindi byaha bihonyora uburenganzira bwa muntu.
EACJ ibinyujije ku rubuga rwa X yanditse iti “ Uyu munsi urukiko rwatangiye kumva ikirego RDC iregamo u Rwanda ku bijyanye n’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na Elisha Ongoya wabwiye The Associated Press ati “Twishimiye ko ikirego cyacu cyakiriwe.” Naho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamategeko Emile Ntwali, rwagaragaje inzitizi zitandukanye ziri muri urwo rubanza.
Rwagaragaje ko ikirego cyateshwa agaciro ku mpamvu y’uko RDC itanga ibirego bya mbere y’uko yinjira muri EAC, no kuba RDC yatanze inyandiko zikubiyemo ibirego ziri mu Gifaransa n’izindi ndimi aho kuba mu Cyongereza nk’ururimi rwemewe gukoreshwa muri EACJ.
Itsinda ry’Abanyamategeko rihagarariye RDC ryasabye urukiko ko ryahabwa umwanya rikongera gutanga ibimenyetso bishya bigaragagaza ishingiro ry’ikirego cya RDC ndetse rigatanga n’inyandiko zihinduwe mu Cyongereza.
Nyuma yo kumva impande zombi Perezida w’iburanisha, Yohanne Masara, yavuze ko urukiko rugiye gusuzuma ibyo buri ruhande rwagaragaje, rukazasoma umwanzuro w’igikurikiraho mu minsi iri imbere.









