Abahanzi b’abanyarwanda Element EleéeH na Kevin Kade bagiye gukomereza i Montréal nyuma y’igitaramo cy’amateka bakoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.
Aba bahanzi bari mu rugendo rw’ibitaramo rwiswe ‘Beyond Borders Canada Tour’, aho bazenguruka imijyi itandukanye ya Canada bahura n’abakunzi babo, batuye muri iki gihugu.
Muri uru rugendo kandi bari kumwe na DJ Brianne, DJ Lerichie ndetse n’umuraperi Thedicekid, na bo bari mu bazitabira ibi bitaramo.
Igitaramo kizabera i Montréal giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026, kikazabera kuri 3971 Boulevard Robert, Montréal.
Ni igitaramo gikurikiye icyo aba bahanzi bakoreye Ottawa, mu gihe bakomeje urugendo rw’ibitaramo byabo muri Canada. Aba bahanzi kandi babwiye abakunzi babo bazitabira iki gitaramo ko babafitiye agaseke k’undi muhanzi ushobora gutungurana akaririmbamo nk’uko byagenze mu cyabareye Ottawa ubwo The Ben yatunguranaga.
The Ben yagaragaye ku rubyiniro afatanya na Kevin Kade na Element EleéeH kuririmba indirimbo Folomiana bombi bahuriyemo.










