sangiza abandi

Elie Mokono yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

sangiza abandi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi w’umurundi Elie Mokono uzwi nka Eldhino nk’umukinnyi wayo mushya.

Mokono ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe ya Fountain Gate yo muri Tanzania ndetse ni umukinnyi uhamagarwa bihoraho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi “Intamba mu Rugamba” n’ubwo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mokono yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports asanga abandi bakinnyi bo mu kibuga hagati barimo Issa Djiguiba, Ibrahim Djingarey, Muderi Akbar, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Tony Kitoga, Tambwe Gloire na Iradukunda Pascal.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu yitezweho gufasha Rayon Sports mu gusatira izamu ndetse ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mikino ya CAF Confederation Cup

Kugeza ubu Rayon Sports yitegura umukino wa gicuti ifitanye na Mathare United yo muri Kenya ku Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 saa 18:00 z’umugoroba, igize abakinnyi b’abanyamahanga 14 mu gihe abakinnyi 8 bonyine b’abanyamahanga aribo bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino mu marushanwa yo mu Gihugu imbere.

Ibi bivuze ko umutoza Haringingo Francis Christian agiye kuzajya aba afite akazi gakomeye ko guhitamo abakinnyi 8 b’abanyamahanga agomba gukoresha cyane ko benshi muri bo bagaragaje urwego rwiza.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026 gutangira akazi mu ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup isinyishije uyu mukinnyi nyuma y’uko ibiganiro byayo na Ruboneka Jean Bosco udafite ikipe kugeza ubu bitagenze neza.

Muri rusange Mokono abaye umukinnyi wa 16 Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi, aba umukinnyi wa 10 w’umunyamahanga usinyiye iyi kipe yambara uburu n’umweru nyuma ya myugariro Mohamed Ouattara iheruka gutangaza ariko uzagera i Kigali ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]