sangiza abandi

FDLR yongeye kugaragazwa nk’isubyo mu kugera ku mahoro arambye muri DRC

sangiza abandi

Leta ya Amerika, yagaragaje umutwe wa FDLR nka kimwe mu bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro.

Byagarutsweho ku wa kane tariki ya 22 Mutarama 2026, ubwo komite y’ububanyi n’amahanga mu nteko ya Amerika yari yateranye ngo ibaze leta aho igeze ishyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe hagati ya DR Congo n’u Rwanda.

Umudepite uhagarariye leta ya Texas mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Depite Ronny Jackson, yatangaje ko kwinjiza abarwanyi ba M23 b’Abanyecongo mu nzego z’umutekano za leta kandi ibihugu by’akarere bigakorana mu kubyaza inyungu amabuye y’agaciro ya Congo ko yaba igisubizo cy’intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.

Umukuru w’iyo komite Chris Smith, uhagarariye leta ya New Jersey, yavuze ko impamvu-muzi z’iyi ntambara ari uko umutwe wa FDLR “n’ingengabitekerezo yawo ya jenoside bikomeje kuba impamvu ya mbere y’impungenge za leta y’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo”.

Sarah Troutman Umuyobozi wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, wari waje gutanga ibisobanuro ku ruhande rwa leta, yavuze ko FDLR ari ikibazo giteye inkeke, ko “batakwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Dukomeza gushishikariza leta ya DRC ko gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko babyiyemeje muri aya masezerano, ari ikintu cy’ingenzi, kandi turashaka kubona intambwe zisumbuyeho ziterwa mu gukora ibyo.”

Sara Jacobs uhagarariye leta ya California muri iyo nteko,  yavuze ko leta ya RDCongo yakomeje gukorana n’umutwe wa FDLR.

Ati ” Igisirikare cya Congo nacyo, nk’uko bivugwa, cyakomeje gukorana n’inyeshyamba za FDLR mu buryo bunyuranyije n’aya masezerano.”

Kuri Sara Jacobs ashinja u Rwanda gukorana na M23 ko na byo biri mu bidindiza uyu mugambi.

Ati ” Kuri jye u Rwanda rugomba guhagarika gufasha M23 no kuva muri Congo kugira ngo haboneke amahoro.”

Ni u Rwanda rubivugaho ?

Amabasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Amb. Mathilde Mukantabana, yashimye Umukuru w’iyo komite Chris Smith ku bwo kwita kuri iki kibazo cy’umutekano mucye w;iki kibazo cya FDLR ku mutekano w’Akarere.

Ati ” Uruhande rw’u Rwanda ni uru, umutekano w’igihugu cyacu ntabwo ugibwaho impaka. Nyuma y’imyaka mirongo FDLR yakwambuka umupaka, ikaba inyeshyamba, ingamba z’ubwirinzi ni ukurinda ubuzima bw’abaturage, ntabwo ari Politiki. Amahoro agomba kubakira ku mutekano usesuye.”

Amb Mukantabana yavuze ko ubuyobozi bwa Trump bugomba kandi ku gushingira ku buhuza bwa Qatar , aho ihuza RDC na AFC/M23 .

Ati ” Amasezerano ya Washington yerekana ko hagomba gushyirwaho ingamba mu buryo burambye ukutajegajega, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu mu karere k’Ibiyaga bigari. “

Yakomeje ati ” Turashimra Perezida Trump , umunyamabanga Rubio na Visi Perezida Vance , umujyanama Massad Boulos watumye ibi bikorwa.

Mukantabana yagaragaje ko FDLR yahiranye umugambi wo gutera u Rwanda bityo rwo rwafashe ingamba z’ubwirinzi .

Leta ya RDCongo yo ivuga ko igikomeje umugambi wo gushishikariza amahanga gufatira u Rwanda ibihano ngo ” rufasha AFC/M23″.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]