sangiza abandi

FERWAFA yemeje ko izashyigikira Infantino mu matora ya FIFA ategerejwe

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko rizashyigikira Gianni Infantino mu matora ya FIFA ateganyijwe umwaka utaha aho uzatsinda azayobora kuva mu 2027 kugeza mu 2031.

FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yemeje ko izashyigikira kandidatire ya Infantino mu matora ataha, ihamya ko hari byinshi yafashije umupira w’amagura mu Rwanda mu gihe amaze ayoboye.

FERWAFA yagize ati “ Dutewe ishema no gushyigikira kandidatire ya Gianni Infantino yo kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa FIFA muri manda ya 2027-231.”

Yakomeje igira iti “ Mu buyobozi bwe, umupira w’amaguru wateye imbere mu buryo bufatika mu kuzamura impano z’abakiri bato, urangwamo ubunyangamugayo ndetse no kudaheza”.

FERWAFA kandi yavuze ko ifitiye ikizere ubuyobozi bwa Infantino ivuga ko  buri mu cyerekezo cyiza cyo guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu guhangana n’ibikiwubangamiye ndetse hakorwa amavugurura mashya.”

Ku buyobozi bwa Infantino FIFA yagiranye imikoranire itandukanye n’u Rwanda yose igamije guteza imbere ruhago nyarwanda birimo ‘FIFA Forward’ yubatswemo hoteli ya FERWAFA ndetse n’ibibuga by’umupira w’amaguru, iya ‘FIFA Football Festival’ yatanzwemo imipira yo gukina n’ irushanwa rya FIFA Series 2026.

Mu gihe yari ku buyobozi mu  Rwanda hateguriwe ibikorwa byinshi by’umupira w’amaguru, harimo Inteko Rusange ya FIFA ari ku nshuro ya kane ibereye muri Afurika, ikaba yarahujwe n’amatora ya FIFA yari abereye muri Afurika bwa mbere.

Uretse u Rwanda n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko izashyigikira kandidatire ya Infantino.

Infantino amaze imyaka 10 ayobora FIFA kuko yatangiye kuyiyobora mu 2016 aho yagiyeho asimbuye Umusuwisi Joseph Sepp Blatter.

FERWAFA yemeje ko izashyigikira Infantino mu matora ya FIFA ategerejwe

Photos:

[fluentform id="3"]