sangiza abandi

Gatsibo: Umutobe banyoye mu mubatizo watumye bajyanwa kwa muganga

sangiza abandi

Abaturage 15 bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wari wahumanyijwe.

Amakuru avuga ko  bane muri bo bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kiziguro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Nyagashenyi mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi.

Aba baturage banyweye uyu mutobe ubwo bari bitabiriye ibirori by’umuturanyi wari wabatirishije umwana we, mu byo bari bateguye harimo umutobe wanyweweho na benshi bigakekwa ko wari uhumanye abandi bagakeka ko wateguranywe umwanda.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari Nyabisindu,Murazimana Amuri, yabwiye Umonota ko ibyabaye  bikekwa ko  byatewe nuko bakoresheje amazi yanduye.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi wa none nta gisubizo kiva kwa muganga turabona ariko ikigaragara ni uko baba barakoresheje amazi yanduye.”

Yongeraho ko abari bajyanywe kwa muganga bamaze gusezererwa cyakora umuntu umwe ari we ukitabwaho kwa muganga.

Gitifu Murazimana avuga ko abaturage bakwiye gukoresha amazi asukuye no kwirinda umwanda mu gihe batunganya ibyo kunywa.

Yakomeje ati “ Twabakangurira gukoresha amazi meza no kwirinda ibintu bishobora kuba bidasukuye kandi ni ubutumwa dutanga buri munsi mu nteko hirya no hino.”

Avuga ko ahantu hataragezwa amazi meza hari umushinga uhari wo kuyabegereza bityo bitazarenza muri Mutarama umwaka utaha.

Ati “ Igisubizo gihari ku bufatanye na leta hari gushyirwa amazi hirya no hino mu Midugudu kugira ngo abaturage bakoreshe amazi meza. Hari company iri gukwirakwiza amazi mu giturage , hirya no hino bizageza muri Mutarama cyangwa Gashyantare umwaka utaha igisubozo cyabonetse.”

Photos:

[fluentform id="3"]