sangiza abandi

Gen Mubarakh Muganga yaganiriye n’Umugaba Mukuru wa Turukiya

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga uri i Istanbul muri Türkiye, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo Gihugu, General Selçuk Bayraktaroğlu.

Aba bayobozi bakuru ba Gisirikare b’ibihugu byombi baganiriye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2026.

Muri iki gihugu cya Turukiya hari kubera Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya Gisirikare rizwi nka SAHA 2026 International Defence, Aerospace and Space Industry Fair.

Iri murikabikorwa ni rimwe mu manini muri Turukiya ndetse no mu Burayi, aho bamurika intwaro n’ikoranabuhanga mu by’ikirere. Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibigo birenga 1,700 bituruka mu bihugu birenga 120.

Muri iri murikabikorwa hazamurikwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bisaga 200, harimo indege zitagira abapilote (drones), intwaro za laser, n’uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere.

Ku rundi ruhande u Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya Gisirikare, cyane cyane binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga n’inganda z’ubwirinzi.

Muri Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Perezida Recep Tayyip Erdoğan bashyize umukono ku masezerano arebana n’inganda z’ubwirinzi n’ikoranabuhanga rya gisirikare rigezweho.

Aya masezerano yaje akurikira andi yashyizweho mu mpera za 2025 no mu ntangiriro za 2026, agamije gufasha u Rwanda kwigira mu gukora ibikoresho bya gisirikare.

Hasinywe amasezerano yo kubaka mu Mujyi wa Kigali uruganda ruteranyirizwamo drones z’intambara n’iz’ubutasi. Turukiya izafasha u Rwanda gushyiraho imirongo yo gukora intwaro nto n’ibindi bikoresho bya tekiniki.

Abofisiere b’u Rwanda bo mu nzego zitandukanye bajya kwihugura muri Turukiya, haba mu mashuri makuru ya gisirikare cyangwa mu bigo byigisha uburyo bwo kurwanya iterabwoba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]