sangiza abandi

Gen. Muganga yasabye amashuri ya gisirikare muri Afurika gukorera hamwe hubakwa ubunyamwuga

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bo muri Afurika, guhuriza hamwe mu bijyanye n’imyigishirize, hagamijwe kubaka ubunyamwuga n’ubufatanye bw’ingabo z’umugabane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi bakuru b’amashuri ya gisirikare, baturutse mu bihugu 18 bya Afurika, ari kubera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2025.

Mu butumwa yatanze, Gen. Mubarakh yagaragaje ko amahugurwa nk’aya ari urubuga rwo kuzamura ireme ry’uburezi bwa gisirikare, kurushaho guhuza imikorere, no gutegura abasirikare bashoboye gukorera hamwe mu bice bitandukanye by’Afurika.

Ati “Tugomba gutahiriza umugozi umwe hagamijwe kuzamura ubunyamwuga mu myigishirize y’amasomo dutanga.”

Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bifasha mu gushyiraho amahame ahuriweho mu myitozo, mu nyigisho no mu mitekerereze ya gisirikare, ndetse bigatanga umusaruro ugaragara mu mikorere n’imyitozo itangirwa mu mashuri ya gisirikare ya Afurika.

Gen. Mubarakh yongeye kwemeza ko u Rwanda, nk’igihugu cyakiriye iyi nama kandi ruyiyoboye uyu mwaka, rwiyemeje gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bigize ihuriro ACoC (African Conference of Commandants), hagamijwe guhuza amasomo, guteza imbere ikoranabuhanga mu myitozo ya gisirikare, no kongerera ingabo ubushobozi bujyanye n’igihe.

Yibukije ko ubumwe n’iterambere ry’inzego za gisirikare bidakenewe gusa mu rwego rw’umutekano w’ibihugu ku giti cyabyo, ahubwo ari n’inzira yo kugera ku ntego rusange z’Afurika itekanye, ifite amahoro n’iterambere rirambye.

Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, Komanda w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, yavuze ko ubwitabire bw’aba bayobozi bukomeye ari ikimenyetso cy’ubushake bwo guteza imbere ubumenyi mu bya gisirikare n’ubufatanye hagati y’ibihugu mu bijyanye n’umutekano.

Mbere y’uko amahugurwa atangira, abitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]