sangiza abandi

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

sangiza abandi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere yahererekanyije ububasha na Dr. Kayitesi Usta, wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Ni umuhango wabereye ku Cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.

Ni nyuma yaho Dr. Kayitesi n’abandi bayobozi baherutse gushyirwa muri guverinoma bari bamaze kurahirira inshingano bahawe.

Gen (Rtd) James Kabarebe wasimbuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yahinduriwe inshingano agirwa Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika. 

Ni mu gihe Dr. Kayitesi wagiye muri izo nshingano avuye ku kuba Umusenateri, umwanya yasimbuweho na Dr. Muligande Charles.

Muri iyi Minisiteri kandi, Umunyamabanga Uhoraho uherutse gushyirwa mu nshingano, Fidelis Mironko, na we yahererekanyije ububasha n’uwo yasimbuye kuri uwo mwanya Mukeka Clementine.

Dr. Usta Kayitesi, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere.

Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ,Olivier Nduhungirehe niwe wayoboye uyu muhango

Umunyamabanga Uhoraho uherutse gushyirwa mu nshingano, Fidelis Mironko, na we yahererekanyije ububasha n’uwo yasimbuye kuri uwo mwanya Mukeka Clementine

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]