Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, niwe wahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Mozambique imaze ibonye ubwigenge.
Ibi birori byabaye ku wa gatatu, tariki ya 26 Kamena 2025, byabereye muri byabereye muri Sitade ya Machava iherereye i Matola mu Ntara ya Maputo, ndetse byanitabiriwe n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.
Gen (Rtd) James Kabarebe yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rw’Intwari z’igihugu cya Mozambique, kiri ahazwi nka “Heroes’ Square”, mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro abayobozi n’abarwanashyaka bagize uruhare mu guharanira ubwigenge bwa Mozambique.
Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, yacanye urumumuri rushimangira ubumwe bw’Igihugu ndetse atanga ubutumwa buhamagarira abaturage ba Mozambique gukomeza guharanira iterambere n’ubumwe bw’igihugu cyabo.
Yagaragaje iterambere Mozambique yagezeho mu myaka 50 ishize ibonye ubwigenge ku bukoloni bwa Portugal, ashimangira ko hari byinshi byagezweho mu burezi, ubuvuzi, ibikorwa remezo n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, ashimangira ko ahazaza h’imiyoborere y’Igihugu hazibanda ku kubaka umusingi w’ubwigenge busesuye mu bukungu.
U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu by’umutekano, ubucuruzi, uburezi n’imibanire ya dipolomasi.
Uyu mubano warushijeho gukomera mu 2021, ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique mu rwego rwo gufasha guhashya imitwe y’inyeshyamba iri mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uretse umutekano, ibihugu byombi bikomeje gufatanya no mu zindi nzego zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere rusange, bigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.








