Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze umudepite w’Umubiligi, wanditse ubutumwa busebya u Rwanda ko rutari rukwiye kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare.
Kuva ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 21-29 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uri gukinirwamo shampiyona y’Isi y’amagare.
Ni shampiyona yatangiye ikinwa no gusiganwa n’ibihe ku mukinnyi ku giti cye Individual Time Trial), yegukanwa n’Umubuligi Remco Evenpoel mu bagabo, naho abagore yatwawe n’ ’Umusuwisi, Marlen Reusser, w’imyaka 34 y’amavuko.
Umudepite witwa Lydia Mutyebele Ngoi, bivugwa ko afite inkomoko muri RDCongo , yanditse kuri X, asebya u Rwanda, arushinja gukora ibyaha bihutaza uburenganzira bwa muntu .
Uyu mu butumwa bwe yavugaga ko U Rwanda rwahawe icyubahiro mu guhabwa kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare nyamara bitari bikwiye.”
Ati “Siporo ntiyari ikwiye kuba igikoresha cyo gukingira ubutegetsi buhutaza uburenganira bwa muntu.”
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe, adaciye ku ruhande , yamwibukije ko Ababilgi bagenzi be bitwaye neza ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Isi y’Amagare kandi ko batekanye.
Ati “ Madamu Mudepite ,Ababiligi bawe bari i Kigali barakuramutsa.Umukinnyi w’agatangaza Remeco Evenpoel , nawe yatsinze ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu gusiganwa n’gihe.Ahasigaye genda unywe utuzi dushyushye birashira ( biragenda neza).”
Ibi Amb Nduhungirehe abitangaje nyuma nabwo hari umunyamakuru w’ikinyamakuru VRT cyo mu Bubiligi, Stijn Vercruysse, umenyerewe mu nkuru za politiki yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko yari yamaze kubona uruhushya rwo kujya i Kigali tariki ya 18 Nzeri 2025 gukurikirana iri rushanwa ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yabujije sosiyete y’indege kumutwara.
Vercruysse yatangaje ko gukumirwa mu Rwanda bishobora kuba byaratewe n’inkuru zinenga iki gihugu yatangaje mu bihe byashize, ahishura ko kuri iyi nshuro yari anafite gahunda yo gukora inkuru zigaragaza isura mbi y’iki gihugu.
Nduhungirehe yagaragaje ko abandi banyamakuru basanzwe bakora inkuru za siporo bahawe impushya zo gukurikirana iyi shampiyona, ariko ko VRT na Vercruysse byo byagerageje kurusaba bikoresheje uburiganya.
Umubano w’u Rwanda n’Ububiligi umaze igihe urimo igitotsi cyatewe no kuba iki gihugu cyarafashe uruhande mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo , no gukomeza gushishikariza amahanga by’umwihariko umuryango w;Ubumwe bw’Uburayi gufatira u Rwanda ibihano.










