sangiza abandi

Gukoresha gaz mu bigo by’amashuri byagabanyije igiciro cy’ibicanwa byakoreshaga

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko gukoresha gaz mu guteka mu bigo by’amashuri byagabanyije amafaranga bakoreshaga ugereranyije no gukoresha ibindi bicanwa ndetse ko bigira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Ni gahunda yatangijwe mu 2020 na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), ubwo hatangwaga amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe.

Iyi gahunda kandi yagejejwe no mu bigo by’amashuri aho yagize uruhare mu kugabanya inkwi nyinshi zakoreshwaga hatemwe amashyamba, bifasha mu kurengera ibidukikije.

Ikigo cya College Mutagatifu Ignace cyo ku Mugina mu Karere ka Kamonyi, cyamaze kuyoboka gahunda yo gutekesha gaze kigaragaza ko ubu cyamaze kugabanya 25% y’inkwi cyakoreshaga, ndetse n’abakora mu gikoni byaboroheye ndetse n’isuku iriyongera.

Gaz bayikoresha mu guteka ibiryo bitandukanye ariko bitarimo ibishyimbo n’umutsima w’ibigori kuko bimara umwanya munini bicaniriwe, gusa bakagaragaza ko bagifite imbogamizi z’ibikoresho bidahagije byazananye n’ikigega cya Gaz bahawe n’Umushinga wa Green Amayaga.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko izi mbogamizi n’izindi zigaragara mu bindi bigo zizakurwaho no kuvugurura ibigo by’amashuri no kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igihe, bikaba biri mu mushinga munini uhuriweho n’ibigo bya Leta bitandukanye.


Ikigo cya College St Ignace Mugina kigaragaza ko ikigega cya gaz kigura miliyoni 1,4 Frw gishobora guteka igihembwe cyose cyangwa se kikanasaguka, mu gihe CYakoreshaga inkwi za miliyoni 2 Frw ku gihembwe.

Minisiteri y’Ibidukikije isaba Abanyarwanda kuyoboka gahunda ya Leta y’iterambere yo gukoresha uburyo bwo gucana butagira uruhare mu ihumana ry’ikirere cyangwa ngo butume ibidukikije byononwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]