sangiza abandi

Gusama bwa mbere urengeje imyaka 35 no kunywa itabi: Ibishobora gutuma umugore asamira hanze y’umura

sangiza abandi

Gutwita ni inkuru nziza ku muryango ndetse iba itegerezanyijwe ubwuzu kuri benshi, ariko ibyishimo bizamo kidobya iyo umugore asamiye hanze y’umura aho bishobora guteza ikibazo gikomeye mu gihe gito cyane. 

Gusamira hanze y’umura bizwi nka ectopic pregnancy iyo bitamenyekanye hakiri kare, bishobora gutuma umuyoboro w’intanga uturika, umubyeyi akava amaraso menshi imbere mu nda ndetse ubuzima bwe bukajya mu kaga.

Ectopic pregnancy iba igihe intanga ngabo igiye igahurira n’intanga ngore ahatari mu mura, cyane cyane mu muyoboro w’intanga. Iyo inda ikomeje gukurira aho, umuyoboro ushobora guturika ku buryo mu gihe umuntu atabonye ubuvuzi bwihuse ashobora no kuhasiga ubuzima.

Mu ntangiriro, ibimenyetso bishobora kuba bisa n’iby’inda isanzwe, ku buryo hari abagore bashobora kudahita bamenya ko hari ikibazo. 

Mu bimenyetso bishobora kugaragara mbere harimo kubura imihango, kubabara mu nda cyane cyane ku ruhande rumwe rw’inda yo hasi, kugira ububabare bukabije mu nda, kugira isereri cyangwa kugwa igihumure no kuva amaraso mu buryo budasanzwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bushinwa Huiqin Qian, Wei Qian, Huan Huang, Yixiao Wang na Ruizhe Jia, bushingiye ku makuru yakusanyijwe mu ibihugu 204 ku Isi bwakozwe kuva mu 1990 kugeza mu 2021, bwagaragaje ko mu 2021 abagore bagera kuri miliyoni 8.38 bagize ikibazo cya  ectopic pregnancy.

Muri bo abagera kuri 6,442 barapfuye bazize iki kibazo. Abashakashatsi bagaragaje ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iri mu duce twibasiwe cyane.

Impamvu nyamukuru itera ectopic pregnancy nyayo ntiramenyekana, ariko ibyongera ibyago birimo kuba umuntu yarigeze kugira iki kibazo, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kwangiza imiyoboro y’intanga, indwara z’imbere mu myanya myibarukiro (PID), kubagwa mu nda cyangwa ku miyoboro y’intanga, endometriosis, gukoresha uburyo bufasha abantu gutwita nka IVF, kunywa itabi ndetse no gusama ufite imyaka irenga 35.

Nta buryo bwizewe bwo kwirinda ectopic pregnancy burundu, kuko umugore wese ashobora kugira iki kibazo. Icyakora kwivuza hakiri kare indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwirinda kunywa itabi no kujya kwa muganga hakiri kare mu gihe wumvise bimwe mu bimenyetso byavuzwe bishobora kugabanya ibyago cyangwa bigatuma ikibazo kimenyekana hakiri kare.

Iyo ectopic pregnancy imenyekanye hakiri kare kandi umuyoboro w’intanga utaraturika, hashobora gukoreshwa umuti witwa methotrexate ntibibe ngombwa ko umugore abagwa.

Ingaruka ntizigarukira ku kuvamo kw’inda gusa kuko bishobora no gutuma umuyoboro w’intanga wangirika ku buryo umugore atazongera gusama ndetse bikaba byatera n’urupfu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uwigeze kugira ectopic pregnancy aba afite ibyago byinshi byo kongera kuyigira, bityo ko umugore wagize iki kibazo akwiye kwihutira  kujya kwa muganga mu gihe yamenye ko ashobora kuba atwite.

Gusama bwa mbere urengeje imyaka 35 no kunywa itabi biri mu bishobora gutuma umugore asamira hanze y’umura

Photos:

[fluentform id="3"]