Hafi amezi ane arashize Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaje zatangiye ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR no kubasubiza mu Rwanda, ariko kugeza n’ubu nta kirakorwa n’inzego za Leta.
Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 30 Werurwe i Kisangani, kikaba cyari kigamije gushyira mu bikorwa imwe mu ngingo z’ingenzi z’umutekano zikubiye mu Masezerano ya Washington hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Icyo gihe, FARDC yatangaje ko intego yayo ari ugutuma abarwanyi ba FDLR bishyikiriza ku bushake cyangwa bakamburwa intwaro ku ngufu, mbere yo gusubizwa mu Rwanda.
Nyamara, kugeza ubu nta raporo ya Leta iratangaza intambwe ifatika imaze guterwa muri icyo gikorwa.
Amakuru atangwa n’inzego zikurikirana umutekano agaragaza ko imwe mu mbogamizi zikomeye ari uko ibice bivugwamo ibirindiro bikomeye bya FDLR biri muri Kivu y’Amajyaruguru, mu duce turi mu maboko y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Ibi bituma FARDC itabasha kugerayo kugira ngo ishyire mu bikorwa icyo gikorwa,aha niho Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye FARDC gusenya aba FDLR bari mu gice cyabo.
Hari kandi ikibazo cyo gusubiza mu Rwanda abarwanyi baba bemeye gushyira intwaro hasi ku bushake.
Iki gikorwa gisaba ubufatanye bwa hafi hagati ya Guverinoma ya RDC, iy’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu gihe umubano hagati ya Kinshasa na Kigali ugikomeje kurangwa no kutizerana.
Gusenya umutwe wa FDLR no kuwambura intwaro ni imwe mu nshingano z’umutekano ziteganywa n’Amasezerano ya Washington.
U Rwanda rukomeje kuvuga ko ishyirwa mu bikorwa ryiyo ngingo ari kimwe mu bizagena ikurwaho ry’ingamba z’umutekano rwafashe.
Bamwe mu basesenguzi n’abakurikirana ibijyanye n’umutekano bavuga ko gukemura iki kibazo bisaba ubushake bwa politiki ku mpande zombi, Kinshasa na Kigali, kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo impande zombi ziyemeje mu Masezerano ya Washington.
Mu gihe icyo kibazo kigikomeje kudakemuka, gahunda yo gushyira mu bikorwa ayo masezerano iracyahura n’imbogamizi, mu gihe ikibazo cya FDLR gikomeje kuba kimwe mu bitera kutumvikana hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.








