Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST 2 (2024-2025), guverinoma izakomeza gukumira no guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2 (2024-2029).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko cyazamutseho 7.3% muri Nyakanga 2025 ugereranyije na Nyakanga 2024.
NISR igaragaza ko iki gipimo cyari kuri 7% muri Kamena 2025, habayemo izamuka rya 0.3% mu kwezi kumwe gusa.
Minisitiri w’Intebe, agaruka kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu,yavuze ko leta izakomeza guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro.
Ati “ Biteganyijwe kandi ko izamuka ry’ibiciro rizaguma ki kigereranyo kiri hagati ya 2% na 8% mu gihe giciriritse.”
Yakomeje agira ati “ Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu gukumira no guhangana ry’izamuka ry’ibiciro no gucunga neza imari ya leta.”
Mu bindi guverinoma ivuga ko izibandaho harimo ubuhinzi n’ubworozi.
Guverinoma ivuga ko ubuhinzi biteganyijwe kongera umusaruro wabwo ku kigero cya 50%.
Biteganyijwe kandi ko abantu bazihaza ku mbuto n’ibikomoka ku musaruro w’ubworozi, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hirindwa ko wangirika, kureshya ishoramari mu buhinzi hahangwa udushya n’ibindi.





