Umuyobozi w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb Dr. Charles Murigande, n’Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, bagaragaje ko hari igihe Umunyarwanda yageraga ahantu yakwivuga abantu bakiruka, ariko ubu bikaba byarahindutse, ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu zo gushima Imana.
Ibi babigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana kizaba kuri iki cyumweru, ku wa 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro i Remera. Ni igiterane kizaba hishimirwa Urugendo igihugu kimaze gutera mu iterambere ndetse ni imyaka 30 ishize U Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, ibintu byinshi byari byarangiritse, abantu nta cyizere bafite.
Ati “Imana yadukoreye ibintu bitangaje, yaduhaye amahoro. Kera iyo wavaga mu Rwanda ukajya ahantu abantu baragutinyaga, ariko ubu iyo uvuze ko uri Umunyarwanda abantu barakwegera, bagashaka kukubaza u Rwanda, ibyo mwakoze, aho mugeze. Igihugu cyacu ni igitangaza.”
Yunganiwe na Dr. Charles Murigande Ati “Mu 1995, 1996 kugeza no mu 2000 ye, iyo wajyaga hirya no hino ukavuga ko uri Umunyarwanda abantu barakwitazaga. Iyo wabaga uri muri ‘ascenseur’ bakakubaza ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, n’uwabaga yakanze ko agiye muri etage ya 25 yakandaga nk’iya kane kugira ngo ahite asohoka.”
Murigande yasobanuye ko ubu amateka yahindutse cyane ndetse U Rwanda rukaba rujya kugarura amahoro hanze, ndetse ruyoboye imiryango ibiri ikomeye ku Isi ariyo Francophone na Commonwealth, ibintu bitarakorwa n’ikindi gihugu na kimwe ku Isi.
Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye.





