sangiza abandi

Hakumiriwe abashinzwe umutekano bambaye impuzankano- Ibishya mu manza zirimo abana

sangiza abandi

Urukiko rw’Ikirenga rwashyize hanze amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana, arimo gushyirirwaho iminsi yihariye, kubatandukanya n’abakuru ndetse n’imitegurire yihariye y’icyumba cy’iburanisha irimo kuba nta bashinzwe umutekano  bambaye impuzankano barimo, ndetse ababuranisha bakaba batambaye imyambaro yabo y’umwuga.

Aya mabwiriza akubiye mu Igazeti nshya yasohotse ku wa 1 Ukwakira 2026, agamije gutuma hatangwa ubutabera bubereye umwana, bwihuse kandi bwita ku nyungu ze, gufata ibyemezo, bigamije kurengera umwana, kumugoragoza no kumushyira kuri gahunda y’igororamuco.

Agamije kandi gutega amatwi umwana, ababyeyi be cyangwa abamurera, n’undi muntu wese ushobora kugira uruhare rufatika mu guca urubanza; kubahiriza imiburanishirize ibereye umwana, imurinda gukangarana, gukozwa isoni, guhungabana no guteshwa agaciro, kandi ikubahiriza agaciro ke, ubuzima bwe bwite n’uburenganzira bwe.

Umwihariko mu rubanza rurimo umwana

Aya mabwiriza mashya, avuga ko aho bishoboka inkiko zishyiraho iminsi yihariye n’abacamanza bihariye baburanisha imanza zirimo umwana. Izo manza kandi zigomba kwitabwaho mbere, mu kuzikurikirana, kuziburanisha no kuzifataho ibyemezo.

Mbere yo gushyira urubanza rurimo umwana kuri gahunda y’iburanisha, ubwanditsi bw’urukiko bugomba kubanza gukora inama ntegura rubanza hifashishijwe uburyo ubwo ari bwo bwose burimo n’ikoranabuhanga kugira ngo bugenzure ko dosiye yuzuye neza, n’umwana yiteguye kuburana.

Muri aya mabwiriza mashya, icyumba kiburanishirizwamo imanza zirimo abana kigomba kuba giteguye ku buryo bubereye umwana, butuma yumva atuje.

Avuga ko abashinzwe umutekano bambaye impuzankano y’akazi batagomba kugaragara muri izo manza uretse igihe bibaye ngombwa kubera impamvu z’umutekano.

Ibyerekeye umwambaro w’umwuga

Umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka bari mu rubanza rurimo umwana, ntibagomba kwambara umwambaro w’umwuga ubaranga.

Aya mabwiriza mashya kandi avuga ko bagomba gukoresha imvugo umwana abasha kumva bimworoheye, bakamusobanurira ibyo akeneye kumenya byose byerekeye urubanza.

Amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana, asaba inkiko gutandukanya abana n’abantu bakuru.

Avuga ko umwana witabye urukiko atandukanywa n’abantu bakuru agashyirwa ahantu hatekanye kandi hatamukangaranya mbere na nyuma y’iburanisha.

Ateganya kandi ko umwana aza mu rubanza aherekejwe n’umuntu mukuru wizewe n’umwunganizi we igihe bibaye ngombwa.

Ikindi ni uko umwana ucyekwaho icyaha ufunze, agira uburyo bwihariye azanwa mu rukiko atavanzwe n’abandi baburanyi.

Imanza zirimo abana zizajya ziburanishirizwa mu muhezo, aho iburanisha rizajya ryitabirwa gusa n’Abacamanza, abakozi b’urukiko, ababuranyi, abunganizi mu mategeko n’abatangabuhamya ba ngombwa.

Rizajya ryitabirwa kandi n’ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera n’umukozi ushinzwe kurengera no gukurikirana imibereho ye, cyangwa abandi bantu urukiko rushobora kubona ko ari ngombwa ko bitabira iburanisha.

Umwana uri mu rubanza nk’umutangabuhamya cyangwa utanga amakuru n’ibitekerezo, azajya ashyirwa ahantu hihariye kandi hatekanye.

Mu gihe hari kuburanishwa imanza z’ubutane, ibitekerezo bye ntibizajya bimenyeshwa ababuranyi uretse igihe umwana  ubwe abyemeye.

Amabwiriza avuga ko umwirondoro w’umwana ukurikiranyweho cyangwa wakorewe icyaha, n’ubazwa nk’umutangabuhamya nta na rimwe ugomba kwandikwa mu rubanza, gutangarizwa rubanda cyangwa itangazamakuru.

Abemerewe kwitabira iburanisha, nabo babujijwe gutangaza amakuru arebana n’urubanza rurimo umwana.

Mu gufata icyemezo, urukiko ruzajya rushyira imbere uburyo bwo kugorora umwana kuruta kumuhana. Aho bishoboka hose, urukiko ruburanisha urubanza rurimo umwana ukurikiranwaho icyaha, rushishikariza ababuranyi gukoresha inzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha cyangwa ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe iyo bitanyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga rwashyize hanze amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana

Photos:

[fluentform id="3"]