Ikipe y’Igihugu Nkuru y’u Rwanda muri Handball y’Abagore yabonye itike ya 1/2 nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere mu Irushanwa ry’Akarere rya “IHF Nations Trophy – Africa Zone 5”, riri kubera mu Mujyi wa Kibaha muri Tanzania.
Mu gusoza imikino yo mu Itsinda B, u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 42 kuri 32, mu mukino wabereye mu nyubako ya Filbert Bayi Multi Sports Arena, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026.
Mu mukino warwo wa mbere, u Rwanda rwari rwatsinze runyagiye Djibouti ibitego 49-9.
“IHF Nations Trophy – Africa Zone 5” ni ryo rushanwa ryabimburiye andi Ikipe y’Igihugu muri Handball y’Abagore yitabiriye kuko ari bwo bwa mbere ibayeho mu mateka yayo.
Muri ½, u Rwanda ruzahura na Uganda yabaye iya kabiri mu Itsinda A, inyuma ya Kenya, mu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, guhera saa Kumi n’Igice ku isaha ya Kigali.
Mu wundi mukino, Tanzania izahura na Uganda, zishakamo ikipe izagera ku mukino wa nyuma.
Ikipe izegukana igikombe ni yo izabona itike yo guhagararira Zone 5 mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia tariki 2-12 Ukuboza 2026.
Umwanya w’ikipe izahagararira Zone 5 ni wo wonyine usigaye kuko andi makipe 15 yamenyekanye ndetse na tombola yamaze gukorwa. Izakatisha itike izajya mu Itsinda C hamwe na Tunisia, Cameroun na Zambia.











