sangiza abandi

Haruna Niyonzima yongewe mu batoza ba Gasogi United

sangiza abandi

Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse akaba n’umunyabigwi muri ruhago yo mu Rwanda no mu karere, yongewe mu batoza bungirije ba Gasogi United ikina icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League.

Gasogi United yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2026, Haruna akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Haruna Niyonzima yagizwe umutoza muri Gasogi United, mu gihe kugeza ubu ataratangaza ko asezeye burundu ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Haruna Niyonzima wavutse mu 1990 ari mu batoza 13 b’abanyarwanda bakoze urugendo shuri rujyanye n’ubutoza muri Espagne mu ikipe ya Atletico Madrid igirana imikoranire n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Haruna Niyonzima ukina mu kibuga hagati yakunzwe cyane ubwo yari mu ikipe ya Yanga Africans SC yo muri Tanzania, ariko yanakiniye andi makipe arimo Simba SC yo muri Tanzania n’ubundi na Al-Ta’awon yo muri Libya.

Mu Rwanda, Haruna yakiniye amakipe arimo Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports, APR FC na Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali.

Mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Haruna yihariye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi rukumbi uri ku rutonde rw’abakinnyi bibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo byibuze imikino 100 izwi n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA Century Club.

Haruna yashyizwe kuri uru rutonde muri 2021 nyuma yo gutangira gukinira Amavubi muri 2006.

Uyu ni umutoza witezweho gufasha iyi kipe bitewe n’ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru.

Photos:

[fluentform id="3"]