sangiza abandi

Hatangijwe umushinga uzahangana na ba Rwiyemezamirimo bakora ibikorwaremezo bisiga mu manegeka umuturage

sangiza abandi

Umuryango Ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, watangije ku Umushinga wiswe ‘INTERA – Ijwi Ryange mu Iterambere Rirambye’, witezweho uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage baterwa n’imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo idakorwa neza, bikabasiga mu manegeka.

Urugero ni nk’imihanda yubakwa ariko ugasanga nta miyoboro y’amazi yashyizweho, bigakururira abayituriye isuri.

Uyu mushinga ugamije kubakira ubushobozi abaturage kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu buryo bwita ku nyungu zabo kandi bubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yagaragaje ko mu gutangiza uyu mushinga hari hagaragaye ikibazo cy’abakora ibikorwaremezo bigenewe umuturage ariko bikamusiga mu mibereho mibi.

Ati ” Ni umushinga ushingiye ku bibazo byagaragaye, mu bikorwa dukora bya buri munsi, bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo , usanga kenshi ritita ku burenganzira bw’abarurage, ugasanga ni iterambere ariko ugasanga icyo gikorwaremezo cyaje kibangamiye umuturage, cyaje ari igisubizo ariko ugasanga wa muturage ugituriye cyamugizeho ingaruka.”

Yakomeje ati ” Icyo ugamije ni uguha umuturage ijwi mu bikorwaremezo bimukorerwa. Ubweo ndavuga imihanda ikorwa, amashanyarazi amagezwaho,amazi ahabwa, amashuri yubakwa, ibitaro byubakwa bigamije kumuteza imbere ariko ugasanga bimugizeho ingaruka.

Urugero nk’iyo bubatse umuhanda,ugasanga ntabwi bashyizeho uburyo bumufasha kugera kuri icyo gikorwaremezo, bakamusiga mu manegeka. Ahandi ugasanga bakoze umuyoboro w’amazi, wa muyoboro w’amazi ukayajyana mu nzu y’umuturage.”

Ashimangira ko uyu mushinga uzatuma habaho imikoranire hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye , bityo umutarage akagira ijambo mu bimukorerwa.

Mupiganyi Appolinaire, yagaragaje ko akneshi uburangare buturuka kuba harimo abagira uruhare mu kwakira no gutanga ruswa mu gutanga isoko cyangwa ubugenzuzi butakozwe neza.

Ati ” Ubundi twebwe turavuga ngo niba hatarimo ikibazo cya ruswa, ntabwo ibyo bintu byashoboka ( gusiga umuturage mu manegeka). KUko ari rwiyemezamirimo, aba yaratsindiye isoko hari n’amabwiriza agomba gukora. Haba hari na komite ishinzwe kugenzura ibyo rwiyemezamirimo akora . Iyo rero iryo genzura ryirengagije ibyo rwiyemezamirimo atakoze, hashobora kuba harabayemo ikibazo cya ruswa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, MBONERA Théophile, avuga ko uyu mushinga uzakemura ibibazo byose bijyanye no kutubahiriza amategeko no kuduha ijambo umuturage mu bimukorerwa.

Ati ” Uyu mushinga ugamije gutuma hakomeza kubaho kubahiriza ibipimo ngenderwaho biteganywa n’amategeko, bituma ubuzima bw’abaturage bukomeza bukabungabungwa mu buryo bushimishije. Uyu mushinga ugamije gukomeza gukangurira abantu kwirinda ibikorwa bidakoze neza bishobora kugira ingaruka ku bidukikije cyangwa ku mibereho myiza y’abaturage.”

MBONERA Théophile asanga hakwiye gukorwa birushijeho ubukangurambaga mu gutuma umuturage adahutazwa mu bimukorerwa.

At ” Hakenewe gukomeza gushishikariza inzego za leta n’iz’abikorera .Ikigaragara cyo hakenewe gukomeza gushishikariza abantu akamaro k’uyu mushinga n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, hubahirizwa amategeko uko aba ateganyijwe.”

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu , uzatwara miliyoni ebyiri z’ama- Euro ukazakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]