sangiza abandi

Huye: Hagiye kubakwa utundi dukiriro tubiri twunganira aka Sovu kabaye gato

sangiza abandi

Mu gihe abakorera imirimo y’ubukorikori mu gakiriro ka Sovu mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye basaba ko kakongerwa kuko badakwirwamo,ubuyobozi bw’akarere buravuga ko hateganywa kubakwa utundi dukiriro two kunganira aka kamwe basanganywe kuko kabaye gato.

Aba bakorera mu gakiriro ka Sovu,bagaragaza ko katabasha kwakira abakora imyuga yose, bitewe n’ubwinshi bw’abakeneye aho gukorera. Ibi bituma bamwe bakorera mu ngo cyangwa ahandi hantu hadakwiye, ibintu bavuga ko bibangamira imikorere n’iterambere ry’ubucuruzi bwabo.

Mu myuga ikorerwa muri ako gace harimo ububaji, kudoda, gusudira n’indi mirimo y’ubukorikori. Abayikora bavuga ko kubona ahantu hagutse kandi hateguwe neza byabafasha gukorera mu buryo bwiza, kubona abakiriya ndetse no guteza imbere imishinga yabo.

Umwe mu baturage yavuze ko ikibazo cy’ubuke bw’aho gukorera kimaze igihe kigaragara, asaba ko inzego z’ubuyobozi zakihutisha gahunda zo kubakira abakora imyuga ahantu haboneye.

Ati: “Agakiriro karahari ariko abakeneye gukoreramo ni benshi. Hari abakorera mu ngo kubera ko batabonye aho gukorera. Turifuza ko hakongerwa umwanya cyangwa hakubakwa utundi dukiriro kugira ngo buri wese abone aho akorera.”

Agaruka kuri iki kibazo,mu kiganiro yagiranye na RBA, umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yasobanuye ko iki kibazo cy’uko aka gakiriro katari gufasha bose kizwi.

Yagize ati: “Abaturage batubwiraga ko kagiye aho kubatse katarimo gafasha benshi. Ngirango ni nayo mpamvu hashyizwemo imbaraga kugirango agakiriro dufite kabashe gukora ubu twishimira ko karimo karakora kandi neza.”

Yakomeje avuga ko mu gishushanyo mbonera kivuguruye cy’Akarere ka Huye hateganyijwe ahazubakwa utundi dukiriro.

Ati: “Mu gishushanyo mbonera kivuguruye hateganijwe ibice bibiri, hari igice cya Mukura ndetse n’igice cya Mbazi tuzubakamo utundi dukiriro twunganira agakiriro ka Sovu.”

Abaturage bavuga ko, mu gihe izo gahunda ziteganyijwe, hakenewe ko zishyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse kugira ngo abakora imyuga batandukanye babone aho gukorera hadateza imbogamizi.

Bavuga kandi ko uko udukiriro twiyongera twafasha kugabanya umubare w’abakorerera mu ngo, guteza imbere isuku n’umutekano mu kazi, ndetse no guteza imbere urwego rw’ubukorikori n’imyuga mu Karere ka Huye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]