sangiza abandi

Yvonne Makolo yagaragaje impamvu ibiciro by’ingendo zo mu kirere muri Afurika bikosha

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko kuba amatike y’indege muri Afurika ahenda cyane ahanini biterwa n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, imisoro n’amahoro y’ibibuga by’indege ndetse n’izindi nzitizi zituma ibiciro  by’indengo zo mu kirere bihenda.

Makolo yabigarutseho kuri uyu wa 26 Kanama 2026 mu Nama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026.’

Makolo yavuze ko kuri RwandAir, u Rwanda rwashyizeho politiki n’ibikorwa bifasha urwego rw’indege gutera imbere, birimo politiki yorohereza abagenzi kwinjira no kunyura mu gihugu, gukuraho imisoro ku mavuta y’indege ndetse no gushora imari mu bikorwaremezo n’indege.

Yagize ati: “Dufite amahirwe yo kuba dufite Guverinoma yumva akamaro k’ubwikorezi bwo mu kirere, kandi si ko bimeze mu bihugu byose bya Afurika.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bworohereza abagenzi kunyura i Kigali bajya mu bindi byerecyezo, hubakwa n’ibikorwaremezo bishya birimo ikibuga cy’indege gishya, ndetse Sosiyete ya RwandAir ikaba ikomeje kongera umubare w’indege ikoresha.

Nubwo ibi byafashije RwandAir gutera imbere, Makolo yavuze ko hari byinshi bitarabonerwa umurongo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika. “Gukorera indege ku mugabane wa Afurika ni ikibazo gikomeye cyane.”

Impamvu amatike y’indege muri Afurika ahenda

Makolo yavuze ko ikibazo cy’ibiciro by’amatike ari kimwe mu bibazo bikunze kubazwa n’abantu benshi bakora ingendo zo mu kirere, aho benshi bibaza impamvu ibiciro byazo muri Afurika bidahenduka nk’ahandi.

Yagaragaje ko kimwe mu bituma ibiciro bizamuka ari igiciro cy’amavuta y’indege (Benzine), avuga ko muri Afurika kiri hejuru ku kigero cya 20% kugeza kuri 40% ugereranyije n’ibindi bice bigize Isi.

Hari kandi imisoro y’ibibuga by’indege, amafaranga yo kunyura mu kirere cy’ibindi bihugu ndetse n’ayishyurwa mu bikorwa byo kwakira no gutunganya indege ku bibuga.

Makolo yavuze ko ayo mafaranga yiyongera ku giciro cy’urugendo mbere y’uko Sosiyete runaka ishyiraho igiciro nyirizina.

Yagize ati: “Mbere y’uko dushyiraho igiciro cy’urugendo rwa RwandAir, hari amafaranga menshi aba yamaze kongerwaho.”

Yatanze urugero ko mu bice bimwe bya Afurika, umugenzi ashobora kubanza kwishyura hagati ya 100$ na 200$ cyangwa 300$, bitewe n’aho ari cyane cyane muri Afurika yo Hagati no mu y’Iburengerazuba mbere y’uko hongerwaho andi mafaranga ajyanye n’urugendo.

Makolo yavuze ko ibi bituma bigorana mu kugabanya ibiciro by’ingendo. Yatanze urugero rw’urugendo hagati ya Kigali na Johannesburg, avuga ko izi nzitizi zituma bigorana kubona itike y’urugendo rw’indege ishobora kugurwa 200$.

Afurika ikwiye gushyirwa mu bikorwa amasezerano yo guhuza ikirere

Makolo yavuze ko igisubizo gikomeye Afurika ikeneye ari ugufungura ikirere cyayo no gushyira mu bikorwa amasezerano agamije koroshya ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu.

Yavuze ko Afurika yamaze gushyira umukono ku masezerano ya Single African Air Transport Market (SAATM), agamije gushyiraho isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane, ariko ko hakiri ikibazo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati: “Twasinye SAATM, icyo dukeneye ni ukuyishyira mu bikorwa neza.”

Yasobanuye ko n’ibihugu byamaze gusinya ayo masezerano bigikomeza kugirana amasezerano agena uburyo indege z’ibindi bihugu zishobora gukorera ku butaka bwabyo.

Yagize ati “Hari ibihugu bikomeje kudaha Sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere uburenganzira bwo gutwara abagenzi babinyujije mu bihugu byabyo bajya mu bindi bihugu, ndetse hakaba n’ibindi bibangamira uburenganzira bwo gukorera ku byambu birenze kimwe muri icyo gihugu. Twarayasinye, reka tuyashyire mu bikorwa”

Makolo asanga Afurika ikeneye kuva ku masezerano ari ku mpapuro ikajya mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere bube igikoresho cyorohereza abantu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Avuga ko gufungura ikirere no gukuraho inzitizi zitandukanye byafasha kugabanya ibiciro by’ingendo, kongera amahirwe y’ubucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yagaragaje ko ikibazo cy’ibiciro by’amatike kidakwiye kureberwa ku bigo by’indege gusa, ahubwo gikwiye kureberwa mu buryo bwagutse, hagasuzumwa ibiciro by’amavuta, imisoro ku bibuga by’indege, amafaranga yo kunyura mu kirere n’amategeko agenga uburyo ibigo by’indege bikorera ku mugabane.

Yavuze ko ibi byatuma Afurika irushaho guhuza ibihugu byayo, bikorohereza abagenzi n’abacuruzi, ndetse bikagira n’uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’umugabane.

Sosiyete ya RwandAir ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu kurushaho gutanga serivise nziza

Photos:

[fluentform id="3"]