sangiza abandi

Ibanga rya Sibobugingo ubyaza isabune n’ifumbire mu bishishwa by’imyumbati

sangiza abandi

Mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, hari uruganda ruciriritse ariko rwihariye mu guhanga udushya rwitwa ‘Igisubizo 1 Company Ltd’, rwashinzwe na Sibobugingo Evariste, rukaba rwibanda ku kongerera agaciro ibishishwa by’imyumbati, bikavamo amavuta akoreshwa mu gukora isabune ndetse n’ifumbire karemano ikoreshwa mu buhinzi.

Mu kiganiro yagiranye na Umunota, Sibobugingo yatangaje ko igitekerezo cyo gutangiza uru ruganda cyaje mu mwaka wa 2019, ubwo yabonaga ibishishwa by’imyumbati bijugunywa n’abaturage nyamara bifite ubushobozi bwo gutunganywa bikabyazwa umusaruro.

Ati “Twabonaga ari amahirwe atabyazwaga umusaruro. Twashatse igisubizo, kandi twarakibonye.”

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2021, ubwo bandikishaga sosiyete ku mugaragaro. Kuva icyo gihe, bakoresha uburyo buvanze bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi gakondo. Bafite imashini zibafasha mu gukora isabune no kuvanga ifumbire, ndetse banakoresha ibikoresho bipima neza kugira ngo bubahirize ibisabwa n’ubuziranenge.

Sibobugingo avuga ko uru ruganda rwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Kugeza ubu rutanga akazi gahoraho ku rubyiruko n’abagore 8, hakiyongeraho abandi bakozi 12 badahoraho.

Uru ruganda rufasha abahinzi barenga 200 kubona ifumbire karemano ku giciro gito, bakanigishwa uko bakoresha ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi mu buryo bubyara inyungu aho kubijugunya.

Nubwo bageze kuri byinshi, Sibobugingo avuga ko urugendo rwatangiriye ku mbogamizi nyinshi zirimo igishoro gike, ibikoresho bidahagije, ndetse no kubura isoko rihagije.

Ati “Twahuye n’imbogamizi zirimo igishoro gike, ibikoresho bidahagije, n’isoko ririmo kutabasha kurihaza Twagiye tubishakira ibisubizo buhoro buhoro dukoresheje amahugurwa no kwitabira gukorana nibigo byimari.”

Yongeraho ko bakeneye ubufasha kugira ngo babone isoko rinini, harimo n’iryo ku rwego mpuzamahanga, ndetse bafite icyerekezo, ubushake n’intumbero yo kuharenga.

“Turi mu rugendo rwo kubigeraho dushingiye ku ntego dufite.”

Sibobugingo ashimangira ko gukora ibintu bifitiye inyungu rusange, kurusha kwibanda ku nyungu z’umuntu ku giti cye, ari byo byamugejeje aho ageze, ndetse agira inama urubyiruko zo kwiga cyane no gushaka ubumenyi, gukorana n’abandi, no gukora ibintu bifite inyungu rusange no gutangira uko umuntu ashoboye.

Sibobugingo avuga ko uyu mushinga wamufashije kugera ku rwego rwo kuyobora itsinda rihanga udushya, babashize kwiyubakira uruganda, ndetse bafitanye imikoranire n’abashoramari n’inzego zitandukanye.

Avuga ko mu myaka itanu kugeza ku icumi iri imbere, yifuza kugira uruganda runini rubasha kugera ku isoko mpuzamahanga.

Kuri ubu, bafite aho bakorera hazwi, uburyo bwo gutwara ibicuruzwa, kandi bashimira ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga(RYAF) ku ruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’ibikorwa by’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi.

Sibobugingo Evariste ni umwe mu bitabiriye imurikabikorwa rya 18 ry’ubuhinzi n’ubworozi (Agrishow 2025)
Sibobugingo Evariste yahembwe miliyoni ebyiri nk’urubyiruko rwahize abandi mu bikorwa muri Agrishow 2025
Sibobugingo yabashije kubyaza ibishishwa by’imyumbati mo amavuta akora isabune n’ifumbire

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]