sangiza abandi

Ibiciro ku masoko mu Rwanda byageze kuri 17,2% muri Nzeri 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda byageze kuri 17,2% muri Nzeri 2026, bivuye kuri 15,7% byariho muri Kanama 2026.

Ibi bivuze ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro (CPI), cyiyongereyeho amanota 1,5 ku ijana mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Raporo ya NISR igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 20,9% ugereranyije na Nzeri 2025, mu gihe ugereranyije na Kanama 2026 byiyongereyeho 5,3%.

Mu bindi byiciro, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,4% mu mwaka umwe, mu gihe iby’amacumbi, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 18,3%.

Ibiciro byo muri resitora na serivisi z’amahoteli na byo byazamutseho 18,9% ugereranyije na Nzeri 2025. Mu kwezi kumwe, iki cyiciro cyazamutseho 2,8%.

NISR igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka ku ngufu byazamutseho 45% mu mwaka umwe, mu gihe mu kwezi kumwe byiyongereyeho 0,2%.

Ibiciro by’ibicuruzwa bishya, birimo ibiribwa bishobora kwangirika vuba, byazamutseho 27,9% ugereranyije na Nzeri 2025. Mu kwezi kumwe, byiyongereyeho 7,7%.

Raporo ya NISR igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byazamutseho 19,8% ugereranyije na Nzeri 2025, mu gihe mu kwezi kumwe byiyongereyeho 3,4%.

NISR ivuga ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Nzeri 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.

Ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, ibiciro byazamutseho 9,7% mu mwaka umwe, naho mu kwezi kumwe byiyongeraho 0,5%.

Iyi mibare igaragaza ko muri Nzeri 2026, ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byazamutse ku kigero kiruta kure icy’ibitumizwa mu mahanga.

Photos:

[fluentform id="3"]