sangiza abandi

Ibigo byo mu Rwanda birakangurirwa gushyiraho gahunda yo guhugura abakozi

sangiza abandi

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya IIA (Institute of Internal Auditors), Twagirayezu Fred yasabye ibigo byo mu Rwanda gushyiraho gahunda yo guhugura abakozi asobanura ko hari bimwe mu bigo bifata iyi gahunda yo guhura abakozi nko gusesagura.

Ibi Twagirayezu yabitangaje ubwo ikigo cya IIA cyasinyanaga amasezerano y’ubufatanye  n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), agamije guhugura abakozi bagakora kinyamwuga.

Gatera Damien, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya AMIR yavuze ko bakeneye amahugurwa y’abakozi abafasha gukarishya ubumenyi mu micungire y’umutungo w’ibigo by’imari. Ati: “Amahugurwa arekenewe kuko hari amategeko agenga ibigo by’imari agenda ahinduka, mbese abakozi bakwiye kuyagiraho ubumenyi bwisumbuye”

Yongeyeho ati “Kugira ngo urwego rw’imari rugire abanyamwuga […] Ni yo mpamvu twiyemeje gufatanya na IIA kugira ngo aho dukeneye ubunyamwuga ku bigo by’imari, bongere ubumenyi bashobore gukora ishoramari nyaryo ndetse no kumenya guha serivisi nziza abakiriya.” 

Twagirayezu yavuze ko hari bimwe mu bigo mu Rwanda byumva ko kugenera amahugurwa abakozi agamije gukarishya ubumenyi mu byo bakora, byaba ari ugusesagura. Ariko ko mu gihe abo bakozi b’ibigo badahawe aya amahugurwa bidindiza ikigo bakorera.

Ati” Iyo abakozi badahuguwe bituma ikigo kidatera imbere uko bikwiye.  Abenshi bibeshya ko guhugura ari ugusesagura umutungu bakaba bahitamo kugumana amafaranga no kugumama abakozi batajijutse.” 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]