Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 9$ (asaga miliyari 14,5 Frw), avuye muri toni 8,863 zoherejwe mu mahanga mu minsi itanu gusa, kuva tariki 3-7 Kanama 2026.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NEB), igaragaza ko mu byoherejwe byinjije menshi harimo ikawa yinjije miliyari zirenga 3 Frw, n’icyayi cyinjije arenga miliyari 2,6 Frw.
Ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda agatubutse harimo imboga zinjije asaga miliya 1,2 Frw, imbuto zinjije hafi miliyoni 463 Frw, indabo zinjije miliynoi 58 Frw.
U Rwanda kandi rwohereje hanze umusaruro ukomoka ku matungo, winjije miliyoni 744 Frw mu minsi itanu gusa ndetse n’ibindi bitungwanywa hakoreshejwe ibihingwa bitandukanye.
Umusaruro u Rwanda rwohereza hanze, ujyanwa mu bihugu birimo Ubuholandi, Ubuhinde, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubwongereza, Sindapuru, Viyetinamu, Leta Zunze Ubumwe za Ammerika n’ibingi bihugu byo muri Afurika.









