sangiza abandi

Ibyihariye kuri Dr. Charles Murigande wagizwe senateri

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, yagize Senateri, Dr Charles Murigande, yongera kugaruka mu ruhando rwa Politiki yaherukagamo mu myaka itanu ishize.

Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko Perezida Kagame yagize Dr Charles Murigande senateri.

Ibyihariye kuri Senateri Dr Charles Muligande

Dr Charles Murigande yavutse ku wa 15 Kanama 1958. Ni umunyapolitiki ubimazemo igihe ndetse kuri ubu akaba yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda yaba muri za Minisiteri,ibigo n’amashuri.

Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

Kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu mwaka wa 1995-1997, Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu 2022, yagizwe Umuyobozi w’Ikigo kizobereye mu ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi ku mugabane wa Afurika cya Africa Electronic Trade Group aba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yacyo.

Ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama y’ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, yabajije Charles Murigande igituma Afurika idatera imbere no kuba ihora mu bibazo.

Dr Murigande yavuze ko ikibazo Abanyafurika bafite, ari abayobozi badakunda abo bayobora kandi badashyira umuturage ku isonga.

Dr Charles Murigande yagize ati ”  Ikibazo nge mbona , twigeze no kukiganiraho mu kiganiro twagize, ikibazo ni ubuyobozi bubi, tugira abayobozi bikunda, badakunda abo bayobora. […] ni ukugira ngo bakomeze bibonere amafaranga,basabiriza, atagera kuri ba bandi b’abakene. Bayasabirize, bayitwarire. Kuko ntibakunda abo bayobora.Mbona ari cyo kibazo. Abantu ntabwo bakunda abo bayobora, bajya mu buyobozi bashaka kwikiza. Ubundi umuyobozi nyawe arya nyuma. Ariko dufite abayobozi barya mbere kandi ntibasigaze. “

Amagambo ya Charles Murigande yakiriwe nk’umwe mu nararibonye , yagira uruhare muri Politiki y’u Rwanda. Ubu akaba yongeye kugaruka mu ruhando rwa politiki.

Murigande asobanura ko yakoreye Institut Géographique du Burundi (1986-1988) nk’umujyanama mu bya siyansi ndetse yanabaye Umushakashatsi muri Kaminuza ya Howard i Washington D.C (1989-1994) aho yari afite umwanya w’Umuyobozi w’agashami gashinzwe ikoreshwa ry’imibare mu bijyanye n’ibinyabuzima (Biostatistique) mu Kigo cy’iyo kaminuza cyigisha ibijyanye na kanseri.

Muri icyo gihe yari n’umwarimu wungirije mu ishami ry’imibare mu isomo ryitwa “probabilité”.

Yakoze ubushakashatsi butandukanye butangazwa mu binyamakuru mpuzamahanga byandika ubushakashatsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]