Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abarangije Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 kugira uruhare mu iterambere n’icyerekezo cy’igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu muhango wo gusoza iri torero.
Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 15 ryitabiriwe n’abasore n’inkumi basaga 443, harimo abakobwa 208 n’abahungu 235.
Muri abo harimo abiga mu mahanga 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda 103, n’urubyiruko 235 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda babaye indashyikirwa ku rugerero icyiciro cya 12 rugizwe n’abarangije amashuri y’isumbuye.
Yabanje gushimira abagize uruhare bose mu migendekere myiza y’iri torero barimo ababyeyi bafashije abana kwitabira iri torero, inzego bwite za Leta cyane cyane MINUBUMWE, abarimu batanze amasomo n’ibiganiro, n’abandi bafatanyabikorwa bose bafatanyije gutegura no gutoza iri torero.
Yashimiye kandi by’umwihariko Indangamirwa ku myitwarire myiza bagaragaje mu gihe bamaze muri iki kigo cy’ubutore cya Nkumba.
Minisitiri w’Intebe yabibukije ko inyigisho bahawe muri iri torero ryabongereye ubushake n’ubushobozi bwo kuba abaranga n’intore zibereye u Rwanda.
Ati “ Mugende rero mwere imbuto nziza, maze twubake u Rwanda rukomeye kandi rubereye Abanyarwanda.”
Dr Nsengiyumva yababwiye ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere n’icyerekezo igihugu cyihaye.
Ati “Icyerekezo u Rwanda rwiyemeje kirabareba by’umwihariko. Dufatanyije, imbaraga zacu n’umuhate wacu nk’Abanyarwanda nibyo bizatuma tubigeraho. Iki Gihugu ni icyacu, kucyitangira ni inshingano zacu, duhore tubizirikana kuko aribyo biduhesha agaciro nk’u Rwanda n’Afurika muri rusange.”
Muri iki gihe cy’iminsi 45 bamaze, bigishijwe ibintu bitandukanye birimo indangagaciro n’umuco Nyarwanda ndetse bigishwa n’ururimi rw’ikinyarwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yabibukije ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (2024-2029) ishyigikiye indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Ati “Gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) nayo ishimangira kwimakaza ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro nyarwanda zinyuranye. “
Yakomeje agira ati ” Izo ndagagaciro zirimo ubupfura, ubudahemuka, gukorera mu mucyo, kurwanya ruswa n’akarengane mu Banyarwanda, mu miryango tuvukamo, mu mashuri no mu mirimo itandukanye dukora, cyane cyane mu rubyiruko. Ibi bizagerwaho ari uko Itorero rikoze neza. “
Yabasabye kandi kubyaza umusaruro amasomo bahawe mu itorero ,batanga umusanzu mu rugamba rw’iterambere.
Ati “Nk’urubyiruko, tubategerejeho kubakira kuri ayo masomo y’iri torero, mugatanga umusanzu wanyu muri urwo rugendo rugana ku iterambere.”







