sangiza abandi

IFC yashyize ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda impapuro mpeshamwenda za miliyoni 17$

sangiza abandi

Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi gishinzwe guteza imbere abikorera, International Finance Corporation (IFC), cyashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyoni 17$ (miliyari 22.1 Frw).

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 11 ishize, IFC isubiye kuri iri soko, kuko izaherukaga gushyirwa ku isoko ari izo mu mwaka wa 2014, ziswe ‘Umuganda Bond’.

Izi mpapuro mpeshamwenda nshya zitezweho kuzamara igihe cy’imyaka umunani, zigamije guharurira inzira ibigo by’amahanga bishaka gushyira impapuro mpeshamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE)

Ibi bizafasha kandi ibi bigo kubona amahirwe yo gushora imari binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Mu itangazo IFC yasohoye, yavuze ko iyi gahunda igamije kongera isoko ry’imari ry’u Rwanda ubushobozi bwo kwakira ibikoresho by’imari by’igihe kirekire, bityo bikarushaho gufasha iterambere ry’ibigo by’ubucuruzi n’ibikorwa remezo mu gihugu.

Ni igikorwa cyashimangiwe nk’intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi amasoko y’imari yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, binyuze mu guteza imbere ishoramari rirambye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]