Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bari mu bukene wagabanutse uva kuri 39% mu 2017 ugera kuri 27% mu 2025, ari igabanuka rya 12%.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, kuri uyu wa kane, tariki ya 19 Kamena 2025, agaragaza ibyo Guverinoma yakoze mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko iri gabanuka ritari iby’amagambo gusa, ahubwo ari umusaruro w’ibikorwa remezo n’imishinga yagiye ishyirwa mu bikorwa na Leta ku bufatanye n’abaturage ubwabo.
Ati “Iyo tuvuga ko abantu miliyoni 1,5 babashije kuva mu bukene, ntabwo ari ukugenda ukababwira ngo muve mu bukene. Ni ibikorwa byagiye bikorwa na bo babigizemo uruhare, bakava mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi.”
Yashimangiye ko icyifuzo cy’u Rwanda ari uko nta Munyarwanda uzasigara inyuma, ndetse ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inzego zitandukanye nk’ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’ibikorwaremezo kugira ngo icyo cyerekezo kigerweho.
Ku bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, Dr Ngirente yagaragaje ko ingo zifite ibyo kurya bihagije ziyongereye ziva kuri 80% mu 2017 zikagera kuri 83% mu 2024.
Yasobanuye ko Leta ikomeje gufasha izisigaye zitihagije, zingana na 17%, kugira ngo buri Munyarwanda wese agire imibereho myiza ishingiye ku kwihaza mu biribwa.
Ati “Icyo twishimira ni uko aho tujya twese tuhazi, ari abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange.”





