Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyahembye ikawa 20 za mbere nziza zahize izindi mu mwaka wa 2025, binyuze mu irushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’itariki 13 Kanama 2025, aho byagaragaye ko ikawa 20 ari zo zatsinze muri 316 zari zitabiriye ayo marushanwa.
Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, akaba ategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no kurushaho kuzamura igiciro cyayo.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yashimiye abahinzi kubera umuhate bagira mu kuyihinga no kuyikorera, abibutsa ko bakwiye kurushaho gushyiramo imbaraga.
Yagize ati “Uyu munsi twizihiza ikawa zahize izindi, ni umwanya mwiza wo kuzirikana no gushimira umuhate abahinzi bagira mu gukorera ikawa, bongera umusaruro ndetse n’ubwiza ari na byo byagaragaye muri aya marushanwa.”
Yavuze ko mu gutegura aya marushanwa haba hagenderewe ibintu bitatu by’ingenzi ari byo kwereka Isi umwihariko w’ubwiza n’uburyohe bw’ikawa y’uRwanda, guhuza abatunganya ikawa n’abagura umusaruro ndetse no gukomeza guhanga udushya no guteza imbere uruhererekane rw’iki gihingwa.
Yongeyeho ko ku nshuro ya mbere y’aya marushanwa yatanze umusaruro kuko yatumye ikawa igurwa isoko mpuzahanga.
Ati “ Ibi biragaragaza ishusho ikawa mpuzamahanga imaze kugeraho ku ruhando mpuzamahanga kandi bigashimangira ubufatanye mu guhuza abagura n’abagurisha ikawa.”
Ashimangira ko uyu mwaka bagomba gukomeza kubakira ku bimaze kugerwaho .
Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, abahinzi n’abandi batuma aya marushanwa agerwaho, azirikana abahinzi bakorera umunsi ku munsi kawa.
Ati “ Uyu munsi twizihiza ikawa zahize izindi mu irushanwa ry’ubwiza bw’ikawa, ni umwanya mwiza wo kuzirikana no gushimira abahinzi bagira uruhare mu guhinga ikawa no kuyikorera, bongera umusaruro ndetse n’ubwiza ari na byo byagaragaye muri iri rushanwa.”
Yakomeje agira ati “Ni umwanya mwiza wo gushimira inganda zitunganya ikawa uburyo zibikora ngo ikawa zitunganye neza kugira ngo itunganywe neza n’imbaraga mu buryo itunganywamo aho bigaragara ko ikawa zitunganyijwe mu buryo bwihariye zitsinda neza kurusha izitunganywa mu buryo busanzwe bumenyerewe.”
Yasabye kandi abahinzi gukomeza gushyira imbaraga mu buryo kawa itunganywaho hirindwa ko hagaragara icyuho.
Ati “Bahinzi mwaduteranyirije hano, iyi ni intangiriro ariko ntitwari twagera aho twifuza kugera kubera ko musabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo hatazaba icyuho mu buryo duteguramo ikawa yacu, ibyiza tugezeho bikazasubira inyuma.”
Umwe mu bakozi ba Kompanyi itunganya ikawa yitwa ‘K Organics’ yo mu Murenge wa Kibingo mu karere ka Huye yabaye iya mbere, Ndayahundwa Ignace avuga ko intsinzi babonye ari umwanya wo kurushaho gukora neza.
Ati: “Ibyishimo mfite birumvikana bisendereye umutimaa wange kuko hari aho bitarenga ariko aho bishobora kugera birahageze.Nejejwe n’uyu mwanya wa mbere duhawe, mu kazi twakoze mu myaka n’imyaka.Biranejeje kuko iyi kawa yacu ibaye iya mbere ari yo musaruro wacu wa mbere wari ugeze ahagarara.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Olivier Kamana, yavuze ko aya marushanwa afite agaciro kuko arushaho kuzamura ubwiza bwa kawa no guhesha ishema igihugu.
Ati “ Ku giti cyanjye ni umwanya ufite ubusobanura bukomeye .Ntabwo duteraniye aha gusa gushima urwego kawa imaze kugeraho ahubwo ni no gushimira abahinzi umuhate bashyiramo mu kuzamura ubwiza, guhanga udushya ndetse no gushyira ikawa ku isoko mpuzamahanga. Twabonyemo umusaruro ufatika urimo amafaranga yinjirije abahinzi ba kawa, guhesha isura nziza ikawa y’u Rwanda no kurushaho kuyigirira ikizere.”
Yavuze ko u Rwanda rwifuza kurushaho guteza imbere ubwiza bwa Kawa mu ruhando mpuzahanga kandi abahinzi bagahabwa agaciro.
Biteganyijwe ko izi kawa 20 zahise izindi mu bwiza buhebuje mu marushanwa ya 2025 zizagurishwa mu cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga tariki 08 Ukwakira 2025,hanyuma ikivamo gisaranganywe ikawa n’inganda zabafashije.














