Ikigo gicuruza Moto zikoresha amashanyarazi cya Spiro, cyasobanuye ibijyanye n’imikorere mibi bikivugwamo
Iki kigo cyabanje gutungwa agatoki n’abakoresha izi moto aho bavugaga ko hari amafaranga bacibwa y’ikiguzi mu guhabwa bateri ndetse no gusiragizwa .
Gusa kuri ubu, bamwe mu bamotari bo bavuga ko izi moto zitujuje ubuziranenge , bagashingira ku kuba zikunze gucika feri, zigateza impanuka zitandukanye.
Umwe mu bamotari yabwiye Radiyo Isango Star ati “ Izi moto rwose zatumaze . Amapine yayo aranyererera,ufata feri ukanyerera,bisaba kuba ugenda nta feri. Wakora ku kinyabiziga gute nta feri, waba uri kugenda ikinyabiziga kiri imbere, wafata feri bikanga, ukagonga ikinyabiziga kiri imbere.”
Undi nawe ati “ Uyu mushoramari yishimira gusohora moto nyinshi ariko ntareba ku buziranenge bwazo. “
Spiro yatanze Umucyo ku bivugwa
Iki kigo kivuga ku bijyanye na bateri abamotari bavuga ko bakunze guhabwa izitujuje ubuziranenge ndetse kandi bagahabwa zituye, Spiro ivuga ko yashyizeho ahantu harenga 600 mu gihugu ho guhindurira batari.
Iti “ Kugeza ubu ,Spiro ikorera ku masite asaga 650 yo guhindura amabateri hirya no hino mu Rwanda. 50% zikaba zibarizwa mu mujyi wa Kigali.Ibi bituma abamotari babasha gusimbuza bateri zabo mu gihe gito.”
Yakomeje igira iti “Nubwo ibibazo bya tekini bishoboka kuvuka, bateri zifite inenge zihita zisimbuzwa kandi ivugururwa ryaryo rikomeje kuba , ryatumye ubwikorezi bwiyongera.”
Ntacyo Spiro yatangaje ku bijyanye no gucika feri bivugwa n’abazitwara.
Iki kigo kivuga ko gikomeje gutanga serivisi kandi ko umumotari wagira ikibazo , yegera ubuyobozi bwa Spiro.
Ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ni gahunda yashyizemo imbaraga na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kudahumanya ikirere, hagamijwe kurengera ibidukikije.
Ariko aba bamotari bavuga ko mu gihe bakomeza kunanizwa gukomeza gukora impanuka bya hato na ahto, bazireka bakisubirira kuri moto zisanzwe.










3 Responses
Izi moto nimbi pe leta igire icyo ibikoraho kuko ninko gukururuka
Motor za spiro ntakibazo zifise ahubwo
Ikibazo naba Motari bazitwara ntibibuke
Guhanaguza bandaferi mugihe bumva feri
Itagifise imbaraga
Ikibazo nubujiji bwabamotari
Aho usanga motor yayipakiye Ibiro biyirengeye ubushobozi
Hanyuma ikangirika bakabesha ngontizikomeye
Nanjye ndi motori nkoresha spiro ariko ntakibazo nakimwe nashinjya iyi company
Nubwo bimwe nabimwe bihari ariko bitandukanye
Nuko itangaza makuru ribivuga
Barakabya, muze mubaze amakur abamotari basobanutse
Urumuntu wumugabo ndemetanyanawe ko ibibazo sipiro ibifite nko kuba wagura moto ukamara anazi namezi utarayibona ariko kuri feri nuburangare bwuyitwaye