Ikipe y’Igihugu y’Amavubi yiteguye guhura n’ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo mu mukino wo kwishyura uzabera muri Stade Amahoro ku wa gatandatu, bahatanira itike yo kujya muri CHAN 2024.
Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi z’umugoroba muri Stade Amahoro. Amavubi azaba yakiriye Sudani Y’Epfo nyuma yo kuyatsindira 3-2, mu mukino wo kwakira wabereye muri Sudani y’Epfo, tariki ya 22 Ukuboza.
Kuri uyu wa gatanu ubwo Amavubi yari mu myitozo ya nyuma, yasuwe na Minisitiri wa Siporo mushya, Nelly Mukazayire maze bamwizeza ko bazatsinda ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo.
Umutoza w’Amavubi, Jimmy Mulisa, yavuze ko Amavubi agomba kwitwara neza mu buryo bwo kurwana n’icyubahiro cy’ikipe y’Igihugu, bitari ukuba bakwitabira CHAN gusa.
Amavubi naramuka asezereye ikipe y’Igihugu ya Sudani azasigara ari ikipe imwe muri ebyiri CAF yasimbuza ikipe ya Tunisia na Libya byamaze gusezererwa muri iri rushanwa.
Kapiteni w’ikipe ya Amavubi Muhire Kevin yijeje ko barakora ibishoboka byose kugirango batsinde Sudani y’Epfo, bazabashe gukomeza muri CHAN 2024.







