sangiza abandi

Ikiyaga cya Kivu cyatanze toni zirenga 7 z’insambaza mu gihe cy’amezi abiri gifunze

sangiza abandi

Umusaruro w’insambaza zirobwa mu kiyaga cya Kivu wiyongereye ugera kuri toni zirenga zirindwi mu gihe cy’amezi abiri cyari kimaze gifunze.

Gufunga ikiyaga cyangwa se ikiruhuko cy’abarobyi ni gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuhinzi bitewe nuko muri Kamena, Nyakanga na Nzeri umusaruro uba ari muke.

Muri uyu mwaka ikiruhuko cyatangiye tariki ya 18 Kanama kugeza tariki ya 19 Ukwakira 2024, nibwo abarobyi bongeye gusubira mu kiyaga.

Abarobyi barahamya ko nyuma y’igihe cy’amezi abiri umusaruro wiyongereye cyane kuko nko mu karere ka Nyamasheke barobye ibilo 2300, Rubavu baroba ibilo 646, Rutsiro barobye ibilo 2747 naho Karongi baroba ibilo 1406, byose hamwe bibyara toni zirenga zirindwi.

Abakora uburobyi mu karere ka Karongi baganiriye na IGIHE bavuga ko bishimira umusaruro bari kubona, kuko nko mu mezi abiri ashize harubwo ikipe zarobaga ibilo bitatu izindi zigatahira aho, ariko ubu byiyongereye ku buryo harobwa ibilo hagati ya 20-70.

Muri aka karere ikilo cy’insambaza kiri kugura amafaranga y’u Rwanda 2800 kivuye ku 4500 cyariho mu mezi abiri ashize.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]