sangiza abandi

“Imana yaduhaye umuyobozi mwiza”-Gen Ibingira

sangiza abandi

General Rtd Fred Ibingira yagaragaje ko abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu ,kubera ubushishozi agaragaza mu miyoborere ndetse n’icyerekezo cyiza yahaye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni mu kiganiro yatanz ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi ahibukwaga abari abakozi ba za minisiteri zitwaga MININTER MINIFOP na MINITRASO   bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Fred Ibingira wari umwe  mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside ,yatanze ikiganiro  agaragaza ubuhanga bw’uwari umugaba mukuru w’ingabo zari iza RPA wari Major Gen.Paul Kagame uburyo yayoboye ingabo ngo zize gutabara abatutsi bari bari kwicwa hirya no hino mu gihugu.

Yagaragaje ko n’ubwo ingabo za RPA bari bacye ariko ubuhanga bw’umugaba mukuru w’ingabo ndetse n’ishyaka ryo kurwanira ukuri bari bafite byatumye batsinda urugamba barokora abicwaga n’ubwo bitakunze ko bose babagereraho ku gihe.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo muri guverinoma batandukanye

Ibingira yagaragaje ko umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi ari uko yakozwe n’abanyarwanda bica abandi banyarwanda ariko inahagarikwa n’abanyarwanda,ari na ho yagaragaje ubuhanga bwa Perezida Kagame kuko yabashije kubanisha mu mahoro abishe n’abiciwe.

Yagize ati”Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwakurikiwe no guhuza abishwe n’abiciwe abo bantu bombi ukabahuza.Ahandi habaye za Jenoside zakozwe ari igihugu kiza kikica abenegihugu b’ikindi gihugu ariko iyacu aho ibereye umwihariko ni abanyarwanda babyutse bica abandi barabamara.

Noneho mwibaze umuntu wari muri position yo kugirango aba bantu bombi bongere babane.Hari uwiciwe uyu munsi afite imbunda ,afite imbaraga kumubwira uti iyo mbunda aka si ko kazi kayo akazi kayo ni akangaka”.

General Ibingira yavuze ko muri icyo gihe abishe bahungiraga ku basirikare,abiciwe nabo babaregera abicanyi ariko abasirikare bakabajya hagati bakabahumuriza ko ntacyo baba kandi byarashobotse   RPF yarabikoze hakaba  hashize imyaka 32 igihugu kirimo amahoro ,hubakwa ubumwe bw’abanyarwanda ku buryo butajegajega ndetse no kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.

General Ibingira yavuze kandi ko Perezida Kagame ari impano abanyarwanda bahawe n’Imana aho yagize ati”Amahirwe twagize hano,kuba afande (Perezida Kagame) yarayoboye urugamba uyu munsi akaba atuyoboye abanyarwanda Imana mubyo yadukoreye ni uko yaduhaye umuyobozi yubaka igihugu.Ahasigaye ni ahacu kugira ngo tumufashe Iki gihugu cyubakwe”

Mu gusoza ubutumwa bwe Ibingira yasabye abayobozi bose kurwana urugamba bakora neza ibyo bashinzwe mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cy’muyobozi mwiza ushyize imbere politiki yubaka igihugu,bityo abakiri bato bakwiye kumenya guhitamo umurongo mwiza no gukoresha ubuto bwabo neza kugirango bakomeze basigasire ibyiza no kubaka igihugu kizima kuko kiri mu biganza byabo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]