Raporo y’Urwego rw’ubucamanza igaragaza ko imanza nshinjabyaha ari zo ziganje mu nkiko ugereranyije n’izindi manza.
Muri iyo raporo, igaragaza ko mu manza nshinjabyaha mu mwaka wa 2024-2025,inkiko zakiriye imanza 58,754 ugereranyije n’umwaka wa 2023-2024 zari 58,671.
Ni mu gihe imanza z’umurimo mu mwaka wa 2024-2025 zagabanutse ,inkiko zikaba zaraciye imanza 838 ugereranyije n’umwaka wa 2023-2024 zari 926.
Imanza z’ubucuruzi nazo zariyongereye mu nkiko kuko zakiriye 4,243.Ni mu gihe umwaka wa 2023-2024 zari 3,909.
Raporo y’Urwego rw’ubucamanza igaragaza ko imanza mbonezamubano zazamutse aho inkiko zakiriye imanza 25,905 .Mu gihe umwaka wa 2023-2024 zari 25,481
Imanza z’ubutegetsi zo mu mwaka 2024-2025 inkiko zakiriye imanza 428 .Mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 zari 434.
Imanza nshinjabyaha
Raporo y’Urwego rw’Ubutabera igaragaza ko Mu manza nshinjabyaha, ubujura, gukubita no gukomeretsa ndetse no gusambanya umwana ari byo byaha byinshi mu byaregewe inkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza imbere aho hakiriwe dosiye 13,956 .Gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aho hakiriwe dosiye 10.948.
Gusambanya umwana na byo biza ku byaha byaregewe inkiko mu mwaka wa 2024-2025 hakiriwe dosiye 6,124 .
Ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa na byo inkiko zo zakiriye dosiye zingana 5,590. Gukoresha ibikangisho hakiriwe dosiye 3,194 . Icyaha cy’ubuhemu mu mwaka wa 2024-2025 hakiriwe dosiye 2,649.
Kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake, inkiko zo mu Rwanda zakiriye ibirego bingana na 2,497 . Ni mu gihe guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe hakiriwe dosiye 2,034. Icyaha cy’ubwicanyi, inkiko zakiriye dosiye zingana na 1,780.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, mu mwaka 2024-2025, inkiko zakiriye dosiye 1,659 .
Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha hakiriwe dosiye 1,086 . Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano hakliriwe dosiye 1,008. Ni mu gihe gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kiza ku mwanya wa nyuma mu manza nshinjabyaha aho hakiriwe ibirego 906 .
Imanza mbonezamubano
Mu manza mbonezamubano, kimwe n’umwaka wa 2023/2024, imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye nizo zikomeje kwiganza, zikurikiwe n’imanza zishingiye ku mutungo utimukanwa, kutubahiriza amasezerano ndetse n’izirebana n’inyandiko z’irangamimerere.
Muri izi manza, mu mwaka wa 2024-2025, inkiko zakiriye ibirego byo gutandukana kw’abashakanye bingana 2,674. Imanza ku mitungo itimukanwa , inkiko zakiriye ibirego 2,259 . Kutubahiriza amasezerano hakiriwe ibirego 1,176 . Ni mu gihe Kwemeza inyandiko z’irangamirere hakiriwe ibirego 1,059 .





